Minisitiri w’Intebe wa Eswatini yishwe na COVID-19

Uwari Minisitiri w’Intebe wa Eswatini (Swaziland), Ambrose Dlamini yishwe n’icyorezo cya Coronavirus/COVID-19 nyuma y’ibyumweru bine acyanduye.

Uyu mugabo w’imyaka 52 yaguye mu bitaro byo muri Afurika y’Epfo aho yari amaze iminsi arwariye.

Itangazo ryasohowe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe wungirije kuri iki Cyumweru, rivuga ko umwami Mswati III yategetse ko urupfu rwa Dlamini rutangarizwa abaturage.

Dlamini yajyanywe muri Afurika y’Epfo kuvurwa tariki ya 1 Ukuboza. Icyo gihe ubutegetsi bwari bwatangaje ko ari koroherwa.

Yagizwe Minisitiri w’Intebe mu Ugushyingo 2018, nyuma yo kuba Umuyobozi Mukuru wa sosiyete ya MTN muri Eswatini.Yari amaze imyaka 18 ari umuyobozi w’ibigo bitandukanye bikomeye muri icyo gihugu.

Eswatini ituwe na miliyoni 1.2 z’abaturage, imaze kugira ubwandu bwa Coronavirus bungana na 6768, barimo 127 bapfuye.

URUBANZA RWA NIYONSENGA DIEUDONNE uzwi nka Cyuma Hassan wa ISHEMA TV RWAHINDUYE ISURA, MENYA IMYANZURO Y’URUKIKO:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo