Minisitiri w’Ingabo muri Sudani yapfuye bitunguranye urw’amayobera

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Werurwe 2020, Minisitiri w’Ingabo muri Sudani, Lt Gen Jamal Al-Din Omar, yapfuye urupfu rutunguranye aguye i Juba muri Sudani y’Epfo.

Urupfu rwa Lt Gen Jamal rwemejwe na Minisitiri ushinzwe itangazamakuru muri Sudani y’Epfo, Michael Makuei. Uyu musirikare yari yaragiye muri Sudani y’Epfo mu biganiro by’amahoro biyobowe na Perezida Kiir, nyuma y’uko imitwe itavuga rumwe n’ubutegetsi ishatse guhungabanya guverinoma y’inzibacyuho iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Abdallah Hamdok.

Yari umwe mu bagize akanama gashinzwe ubusugire bw’igihugu kafashe ubutegetsi nyuma y’uko Omar al-Bashir yegujwe umwaka ushize.

Uyu muminisitiri yari amaze iminsi aba muri Pyramid Continental hotel iri i Juba. Ntiharamenyekana impamvu z’urupfu rwe.


Minisitiri w’Ingabo muri Sudani, Lt Gen Jamal Al-Din Omar yapfuye urupfu rutunguranye aguye i Juba kuri uyu wa Gatatu

Reba uko byifashe mu Mujyi wa Kigali utarangwamo urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Nkurikiye Isaac Kuya 25-03-2020

Uwo Jenelare Yishwe Niki? Kurupfurwe Rwatewe Niki?