Minisitiri w’Imari wa Kenya yatawe muri yombi akekwaho ruswa

Umushinjacyaha Mukuru wa Kenya yategetse ko Minisitiri w’Imari w’iki gihugu, Henry Rotich afatwa nyuma yuko ashinjwe ruswa yakiriye ku iyubakwa ry’ingomero ebyiri z’amashanyarazi.

Henry Rotich ashinjwa kuba atarakurikije amategeko mu gutanga isoko ryo kubaka inzo ngomero rifite agaciro ka Miliyoni 450 z’amadolari ya Amerika, akariha kompanyi yo mu Butariyani, CMC de Ravenna.

Ubwo ibyo byaha byatangiraga kuvugwa muri Werurwe uyu mwaka, Rotich yabihakanye yivuye inyuma, ndetse n’ikigo cyahawe isoko kivuga ko nta manyanga yabayemo.

Nk’uko BBC yabitangaje, Umushinjacyaha Mukuru wa Kenya, Noordin Haji, yavuze ko hakomeje iperereza no mu rindi soko ryatanzwe kuri Miliyoni $170, ayo akaba ari inshuro ebyiri z’amafaranga yateganywaga mu masezerano y’ibanze.

Ati “Byaje gutahurwa ko mu gutanga, guhabwa no kwishyurwa mu mishinga y’ingomero habayemo amakosa adasanzwe.”

Umushinjacyaha Mukuru kandi yanategetse ifatwa ry’abantu basaga 20 bashinjwa uruhare muri ayo masezerano hamwe n’abandi bayobozi bakuru mu nzego za Leta, n’abayobozi ba CMC de Ravenna.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo