Minisitiri muri Uganda arigamba ko igisirikare ’kizasyonyora’ ishyaka rya Bobi Wine

Minisitiri w’Ubutabera wa Uganda arigamba ko igisirikare cy’iki gihugu kizasyonyora abanyapolitike bakoresha intero ya "People Power" bagamije "guhungabanya igihugu", nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Daily Monitor kitegamiye kuri Leta.

Iyo ntero ikoreshwa na Bobi Wine, umudepite utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda akaba n’umunyamuziki.

Ayikoresha iyo ari kwegeranya abayoboke yamagana ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, wageze ku butegetsi mu mwaka wa 1986.

Robert Kyagulanyi umenyerewe nka Bobi Wine, mu kwezi kwa Karindwi yatangaje ko aziyamamaza mu matora ya Perezida yo mu mwaka wa 2021 agahatana na Bwana Museveni.

Kahinda Otafiire, akaba ari na Jenerali Majoro mu gisirikare cya Uganda, ejo ku wa Kabiri yabwiye abitaririye inama mu karere ka Kashenshero mu majyepfo ko "People Power" cyangwa ubutegetsi bw’abaturage buba mu nzego zabo.

Daily Monitor isubiramo amagambo ye agira ati "Numvise uru rusaku rwose rujyanye na ’People Power’; ni ubuhe butegetsi bahagarariye? Abo bantu [bahagarariye] bari he? Ubwo [ubutegetsi] tuzi ni ubw’umukuru w’inzego z’ibanze bugerwaho binyuze mu matora".

Iki kinyamakuru gikomeza gisubiramo amagambo ya Bwana Otafiire agira ati "Tuzarinda ubu butegetsi dukoresheje ingabo n’igisirikare kirwanira mu kirere. Uwo ari we wese uzagerageza guhungabanya ubu butegetsi, ahawe ikaze ariko ikizakurikiraho, ntazakicuze..."

Yongeyeho ati "Yego, ushobora kugerageza guhirika ubutegetsi ukoresheje urugomo. Simvuze ko bidashoboka, ariko menya ko bitoroshye kandi witegure kwirengera ingaruka".

Bobi Wine yamaganye ayo magambo ya Bwana Otafiire. Mu butumwa yatangaje kuri Twitter yavuze ko igisirikare kigomba kutagira uruhande kibogamiyeho.


Bobi Wine kuri Twitter


Mu kwezi kwa Karindwi, nibwo Bobi Wine yatangaje ko aziyamamaza mu matora ya Perezida yo mu mwaka wa 2021





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo