Minisitiri Munyakazi yabukije abanyeshuri ko kizira gukopera

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Munyakazi Isaac, kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2019, yatangije ikorwa ry’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye n’icyiciro rusange ku mugaragaro.

Ni igikorwa cyabereye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Butare ‘Indatwa n’Inkesha (GSO de Butare).

Minisitiri Munyakazi yababwiye ko hari ibintu 3 bagomba kumenya ko bizira bikaziririzwa ku munyeshuri w’umunyarwanda.

Yagize ati “Kirazira kikaziririzwa. Icya mbere, gutsindwa. Icya Kabiri, gusiba ibizamini, icya Gatatu, ni ukwiba.

Yongeyeho ko mu bizamini biheruka gukorwa bisoza amashuri abanza, ari bwo bwa mbere byasojwe nta munyeshuri ukopeye.

Ati "Mu Rwanda ruzima, nta mwana n’umwe twigeze dufata akopera, kandi imyaka yashize barabikoraga. Uwo muhigo rero twihaye turifuza ko ukomereza kuri mwebwe.”

Bamwe mu banyeshuri bari bagiye gukora ibizamini, babwiye itangazamakuru ko biteguye kubitsinda kuko bateguwe neza.

Rutayisire Laurent yiga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Butare “Indatwa n’Inkesha” (GSO de Butare) mu ishami ry’Ibinyabuzima n’Ubutabire

Yagize ati ”Ibizamini rwose mbyiteguye neza, igisigaye niuko Imana ikomeza kubana nanjye, naho ubundikwiga twarize, turi bugitsinde bishoboka.”

Naho Byiringiro Simeo na we wigana na Rutayisire Laurent mu kigo kimwe, yagize ati "Impanuro twahwe na Ministiri ziradufasha kwitwara neza mu bizamini.”

Imibare igaragaza ko abasoza icyiciro rusange batangiye gukora ibizamini bya Leta ari 119,932 mu gihugu hose harimo abakobwa 65,429 n’abahungu 54, 503. Umwaka ushize wa 2018 bose bari 99,898.

Umubare w’amashuri yatangiye kubikora ni 1 412 bari gukorera ahantu (centres) 489.
Abasoza amashuri yisumbuye batangiye gukora ibizamini bya Leta ni 51,291 mu gihugu hose barimo abakobwa 29,079 n’abahungu 22,212 Umwaka ushize bari 46,024.

Umubare w’amashuri yatangiye kubikora ni 780 bazakorera ahantu (centres) 389.
Mu bagiye gukora ikizamini cya leta gisoza amashuri yisumbuye bose mu Rwanda harimo abasanzwe biga 49,182 hamwe n’abakandida bigenda 2 117.


Abanyeshuri bo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Butare ‘Indatwa n’Inkesha (GSO de Butare) ahatangirijwe ibizamini bya Leta by’uyu mwaka, bari bateze amatwi inama bagiriwe na Minisitiri Munyakazi

JPEG - 278.3 kb
Abanyeshuri bari babukereye

Umuyobozi wa REB, Dr Ndayambaje nawe yari ahari ibizamini bitangizwa

JPEG - 228.5 kb
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Munyakazi Isaac





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo