Minisitiri Businge ati

Kimwe n’abandi bayobozi batandukanye bakomeje guca amarenga ko niba abaturage badakomeje gushyira imbaraga mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Johnson Businge na we yunze mu ryabo avuga ko niba nta gikozwe bishobora gutuma hasubiraho gahunda ya guma mu rugo ku bantu bose.

Abinyujije kuri Twitter ye kmu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Kanama 2020, Minisitiri Businge yagaragaje ko nubwo nta kidakorwa ngo buri muntu yumve amabwiriza yo kwirinda COVID-19, birangira habayeho kwirara.

Yagize ati “Mwaramutse #RwOT ? #Covid19Watch. Kwirinda Covid-19 byaravuzwe, birigishwa, bisubirwamo, ingamba turazibwirwa. Aho kunva ngo twubahirize ibyo dusabwa bamwe bakirara.

Ubu butumwa bwa Minisitiri Businge bukomeza bugira buti “None guma mu rugo totale turayikozaho imitwe y’intoki, tuyikururiye. Twirinde,Twirinde ! Akazi keza, God Bless.”

Ubwandu bwa COVID-19 bukomeje gukwirakwira, ku buryo abanduriye imbere mu gihugu (2092) bamaze gukuba abanduriye mu mahanga, (443), hafi inshuro eshanu.

Kubera ubwandu bwiganje mu Murwa Mukuru Kigali, ku Cyumweru ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo gufunga amasoko ya Nyarugenge no kwa Mutangana i Nyabugogo, mu gihe cy’iminsi irindwi.

Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 17 Kanama 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Mujyi wa Kigali habonetse abarwayi bashya 87 banduye Coronavirus, bituma umubare w’abamaze kwandura uba 2540.

Mu minsi itanu ishize, mu gihugu hose habonetse abarwayi 351 ba COVID-19, mu gihe Umujyi wa Kigali wibasiwe cyane kuko wabonetsemo abarwayi 287.

Muri iyi mibare, abakize iki cyorezo ni 1,648 mu gihe kimaze guhitana ubuzima bw’abantu 8 kuva kigaragaye ku butaka bw’u Rwanda hagati muri Werurwe 2020.

Umuvugabutumwa uzwi nka Mama Charlene yigaramye ibiri kuvugwa n’umugabo we, ngo yavuze ijambo ntiyavuga ubugambo, menya ikibyihishe inyuma byose muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo