Minisitiri Biruta yasubije abanyapolitiki n’abanyamadini ba RDC bifuza gutera u Rwanda

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 08/01/2020 Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru bakorera mu Rwanda no mu mahanga, abagezaho ibyakozwe n’iyi Minisiteri abanyamakuru banamubaza ibibazo bitandukanye.

Umunyamakuru Kalinijabo Jean de Dieu ukorera TV na Radio One, yabajije ikibazo cy’abamwe mu banyapolitiki na bamwe mu basenyeri muri Kiliziya Gatolika muri RDC, bifuza ko batera u Rwanda rukanomekwa ku gihugu cyabo.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta

Mu kumusubiza yagize ati ”Ni ibintu bibaje, ubundi bariya ni abantu bayobozi bagakwiye kuba bavuga ibifite n’icyo bishingiraho ariko nta gihari. Barabivuga mu gihu gusa! Ni ibintu bidafite ishingiro, nta n’ubwo byahungabanya umubano w’u Rwanda na RDC.”

Yakomeje avuga ko ibi atari ubwa mbere bivuzwe, kuko ngo hashize igihe abanyapolitiki bo muri Kongo batekereza ko kiugirango abaturage babo babemere ari uko bagimba kuvuga nabi u Rwanda.

Ibi byo gutera u Rwanda byavuzwe na Adolphe Muzito wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ubu akaba ari Umuhuzabikorwa w’Impuzamashyaka itavuga rumwe na Leta muri icyo gihugu yitwa Lamuka.

Ni imvugo yahise yamaganirwa kure na Jean Pierre Bemba ndetse Moïse Katumbi,
Minisitiri Dr Biruta yashimye uruhare rw’ubuyobozi bwa RDC mu guhashya imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu Burasirazuba bwa RDC irimo na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

U Rwanda na RDC bifitanye umubano mwiza cyane cyane nyuma y’aho Felix Tshisekedi atorewe kuyobora icyo gihugu.

Ni ikiganiro cyagarutse ku ngingo zitandukanye zigaruka ku mubano w’u Rwanda n’ibihugu byo mu karere ndetse hagaragazwa n’ibyakozwe mu mwaka ushize.





Uyu muhanzi akaba n’umusizi azanye imvugo zidasanzwe n’imbaraga nyinshi mu muziki, ati “Abantu bake bazi byinshi bangiza ubuzima bw’abantu benshi bazi bike”:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo