MINEDUC yakuyeho uburyo bwo gusimburana kw’abarimu benshi mu ishuri rimwe mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza

Minisiteri y’Uburezi yakuye mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza uburyo bwari busanzwe bukoreshwa mu kwigisha aho buri somo ryahabwaga umwarimu waryo (professorat).

Ibi Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugene, yabitangarije mu nama yamuhuje n’abafatanyabikorwa mu burezi barimo abanyamadini n’amatorero ndetse n’abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe Imibereho Myiza.

Yagize ati: “Turashaka ko uburyo bwa porofesora buvanwa mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza, ubwo ni mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu.Iyi myaka izajya yigishamo umwarimu umwe, ishuri niriba rirengeje abana 70 hagemo abarimu babiri, umwe wigisha n’umwungirije.”

Minisitiri w’Uburezi yavuze ko gufata abarimu batanu bakinjira mu ishuri rimwe ku munsi,imbere y’umwana wo mu mwaka wa mbere bitamufasha kuko atabasha gusobanukirwa n’imikorere yabo kandi umwana muto aba ashaka umuba hafi ngo amenye aho afite ikibazo agikosore hakiri kare.

Minisitiri Mutimura asanga nta mwarimu wananirwa kwigisha amasomo 5 yo mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza wongeyeho siporo.

Benshi mu barimu bagiye bemeza ko uburyo bwa porofesora ntacyo bumarira umwana ndetse butuma ireme ry’uburezi rijya hasi ariyo mpamvu Minisiteri y’Uburezi yahisemo kubukuraho.

Ubu buryo bwo kwigisha ntibuzongera gukoreshwa uhereye mu mwaka utaha w’amashuri.

Iyi nama yari igamije kunoza imikoranire mu burezi, kuganira no gusangira amakuru ku byemezo bitandukanye byagiye bifatwa mu burezi bw’ibanze na TVET yabaye kuwa 05 Ukuboza 2019.

Umunyamerika ari guteka ibiryo biryoshye cyane:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Hain Kuya 11-12-2019

Ariko c ko bahora bahindura uko bucyeye nuko bwije ubwo abantu bazafata iki bareke iki?
ubundi c siko byahoze?None abiga kwigisha , biga kwigisha Ikinyarwanda, Imibare...Uzabwira uwo wigishije kwigisha Ikinyarwanda gusa ngo yigishe Imibare.Ndumva uburezi bw’abana bacu ari...

Hain Kuya 11-12-2019

Ariko c ko bahora bahindura uko bucyeye nuko bwije ubwo abantu bazafata iki bareke iki?
ubundi c siko byahoze?None abiga kwigisha , biga kwigisha Ikinyarwanda, Imibare...Uzabwira uwo wigishije kwigisha Ikinyarwanda gusa ngo yigishe Imibare.Ndumva uburezi bw’abana bacu ari...