Minisiteri y’Ibidukikije yasabye iy’Uburezi guhagarika kubaka amashuri hirengagijwe ibidukikije

Nkuko bigaragara mu Ibaruwa Minisitiri w’Ibidukikije, Amb Dr Jeanne d’Arc Mujamariya, yandikiye mugenzi we w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, yamusabye guhagarika kubaka ibyumba by’amashuri mu buryo bwangiza ibidukikije.

Mu mpera za Kamena nibwo hatangijwe gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri 22,505 n’ubwiherero 31,932 bigomba kuba byabonetse muri Nzeri uyu mwaka. Biri muri gahunda yo gukemura ikibazo cy’ubucucike mu mashuri mu gihugu hose, ndetse n’icya bamwe mu bana bagikora ingendo ndende bajya kwiga.

Muri iyi Baruwa, Minisitiri Mujawamariya yandikiye mugenzi we w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine amugezeho impungenge aterwa n’uburyo ibyumba by’amashuri biri kubakwa hamwe na hamwe mu buryo bwangiza ibidukikije.

Mujawamariya yibukije mugenzi we ko imirimo yo kubaka ibyumba by’amashuri iri gukorwa muri iki gihe itagombye kwangiza ibidukikije kuko aribyo shingiro ry’iterambere rirambye ry’u Rwanda.

Mu ibaruwa ye yanditse ko byagaragaye ko ‘mu mirimo ijyanye n’iyubakwa ry’amashuri hirengagijwe ingamba zisanzwe zo kubungabunga no gukoresha neza umutungo kamere.’

Havugwa ko bimwe muri ibyo bikorwa ari icukurwa ry’ibumba mu bishanga no gutwika amatanura byagaragaye mu igenzura ryakozwe mu turere twa Gisagara, Huye, Ruhango, Nyanza, Gasabo, Kicukiro na Rwamagana.’

Iyi Baruwa yanditswe ku wa 19 Kanama 2020, isaba Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya gukurikirana ibibazo byavuzwe haruguru, amashuri akubakwa mu buryo buboneye.’

Minisitiri Dr Jeanne d’Arc Mujamariya yasabye mugenzi we ushinzwe Uburezi kuzamuha raporo igaragaza uko ateganya gukemura ibibazo byagaragaye no kubikumira mu yindi mishinga yo kubaka amashuri ndetse no kuyateza imbere.

Dr Uwamariya yasabwe kandi kuzaha Dr Mujawamariya urutonde rw’ingamba Minisiteri y’Uburezi ifite mu kwimakaza ibungabungwa ry’Ibidukikije mu mashuri.

Kopi z’iyi Baruwa Minisitiri Jeanne D’Arc yazigeneye Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Anastase Shyaka, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb Claver Gatete n’abayobozi b’Uturere twose tw’u Rwanda.

Ibidukikije ni imwe mu nkingi abahanga bavuga ko yakubakirwaho iterambere rirambye rya buri gihugu.

Inkingi 6 ziri mu ntego z’isi z’iterambere rirambye (Sustainable Development Goals, SDGs) zifitanye isano itaziguye no kubungabunga ibidukikije. Inkingi ya Kane yo ivuga ku kwita ku burezi.


Minisitiri Uwamariya yasabye mugenzi we ushinzwe Uburezi guhagarika imirimo yo kubaka ibyumba by’amashuri ikorwa mu buryo bwangiza ibidukikije


Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, Dr. Valentine Uwamariya yasabwe kutonona ibidukikije mu iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri akanagaragaza ingamba zihari zo kubirinda

Umuvugizi w’ishyaka rya DALFA Umurinzi ati "Yuzuye ingengabitekerezo ahubwo akwiye gufungwa hamwe n’agatsiko ke", byose urabyiyumvira muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo