Minaloc igiye guhatwa ibibazo  ku mikoreshereze n’imicungire y’amarimb

Raporo ya Komisiyo y’Imibereyo y’Abaturage mu Nteko ishingamategeko y’U Rwanda yerekana ko ku ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi, menshi mu mateka arikubiyemo atubahirizwa. Abagize iyi komisiyo babihereyeho basaba inteko ishinga amategeko gusaba ibisobanuro mu magambo Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, yo ifite amarimbi mu nshingano.

Hifashishijwe ikoranabuhanga, ubwo kur’uyu wa kane bagezaga ku nteko rusange umutwe w’abadepite raporo ku ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko nº 11/2013 ryo ku wa 11/03/2013 rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi, abagize komisiyo y’imibereho y’abaturage bagaragaje bibazo byinshi byagaragaye ubwo basesenguraga ishyirwa mu bikorwa ry’iri tegeko.

Hon. Frank Habineza, vice president w’iyi Komisiyo avuga ko inteko rusange ikwiye gutumiza minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, agatanga ibisobanuro mu magambo ku bibazo basanze mu micungire y’amarimbi mu Rwanda.

Yagize ati “Komisiyo y’imibereho y’abaturage yatugejejeho umushinga w’imwanzuro ukurikira : ku wa mbere, inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite usaba minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ibisobanuro ku bibazo bikurikira (1) ibibazo bikomoka kukudashyira mu bikorwa uko bikwiye ibiteganyijwe mu ngingo y’itegeko ;(a) gusobanura impamvu ibipimo by’imva bitubahirizwa.(b) gusobanura impamvu nta rutonde rw’amarimbi zitiye n’atazitiye mu gihugu hose, atazitiwe impamvu atazitirwa nkuko biteganwa kugira ngo agire umutekano uhagije. (c) gusobanura impamvu amahoro yo gutunganya amarimbi yakwa mu gihe cyo gushyingura atagitangwa nkuko bigaragara mu bisubizo by’umunyamabanga wa leta muri MINALOC, ubwo yitabaga komisiyo y’imibereho y’abaturage asobanura ibibazo yari yabajije ku ishyirwa mu bikorwa y’itegeko ryavuze haruguru.“

Uretse ibi kandi Hon. Habineza yanavuze ko “ ikindi ni ukugaragaza impamvu amateka ateganwa mu itegeko ryavuzwe haruguru adashyirwaho bityo bikaba inzitizi zituma itegeko ridashyirwa mu bikorwa mu ngingo zayo zose“.

Hon. Mukabalisa Donatille ; perezida w’Umutwe w’abadepite mu nteko ishingamategeko y’U Rwanda, nyuma yo gutoresha inteko rusange y’abadepite ku kwemeza iyi raporo bagejejweho ndetse n’ubusabe bwo gutumiza minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, yemeje ko iyi raporo n’ibiyikubiyemo yakiriwe. Icyakora ikazanozwa hashiniwe ku bitekerezo byatanzwe n’abadepite.

Hirya no hino mu Rwanda, mu bihe bitandukanye,hagiye humvikana ibibazo mu ikoreshwa, icungwa, n’itunganywa ry’amarimbi, bikagira ingaruka ku ibungabungwa ry’ubwo butaka ubusanzwe budakwiye kuvogerwa mu gihe buba bubitse imibiri y’abahashyinguwe.

Isango Star





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo