Michelle Obama yashimagije Beyonce wasohoye Album na Filime bitunguranye

Nyuma yuko ku munsi wa Gatatu icyamamare Beyonce asohoye mu buryo butunguranye Album y’indirimbo 40 na Filime iriho ibitaramo bikomeye yakoze mu mwaka ushize, umugore wa Barack Obama wahoze ayobora Amerika, Michelle Obama yashimagije uyu muhanzikazi avuga ko ibikorwa bye bimugaragaza nk’ishema ry’abirabura.

Iyo Album iriho indirimbo yaririmbiye mu gitaramo cya Coachella Valley Music and Arts Festival muri Mata 2018, impuguke zitandukanye zivuga ko uburyo yaririmbyemo icyo gihe ari ubw’amateka.

Igitaramo cy’amateka yakoze mu mwaka ushize nicyo yahereyeho akora Album na Filime

Icyo gitaramo kandi nicyo ikigo Netflix cyerekana filime kuri internet cyakozemo Filime ‘Homecoming’. Ni mu gihe Album yo yitwa ‘Homecoming: The Live Album’.

Muri iyo Album kandi hariho indirimbo ‘Lift Every Voice and Sing yasubiwemo n’imfura ye Blue Ivy.

Uyu mugore w’imyaka 37 ni we mwirabura wari ubaye umuririmbyi mukuru muri icyo gitaramo bwa mbere mu mateka. Mu kuririmba icyo gihe yahaye icyubahiro ibigo by’amashuri by’Abirabura byo muri USA.

Abinyujije kuri Twitter, umufasha w’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Michelle Obama yavuze ko ibikorwa bya Beyonce bimugaragaza nk’ishema ry’abirabura.

Yagize ati “Bite mwamikazi, wongeye urabikora! Uraduserukira utuzamurira agaciro kandi ubikora neza. Navuga ko natunguwe ariko nanone nzi uwo uri we mu buryo bwihariye. Wa mukobwa we untera ishema ndagukunda […] Kandi nakunze ukuntu Filime yawe wayikomoye ku bahanzi b’abirabura badusiziye amayira.”

Michelle yashimiye Beyonce kandi kuba yasohoye iyo Filime agamije kubera urugero abo mu bisekuruza bizaza.

PNG - 237.5 kb
Michelle Obama yabwiye Beyonce amagambo asize umunyu amushimagiza nyuma yuko asohoye Album na Filime mu buryo butunguranye

Beyonce nawe yari aherutse guhundagaza ibisigo kuri Michelle Obama washyizwe ku bantu 100 bavuga rikijyana ku Isi ku rutonde rw’ikinyamakuru Times.

Ati “Gukunda Michelle Obama ntibyigeze bingora".

PNG - 1021.9 kb
Beyonce nawe yaherukaga gutaaka Michelle Obama

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo