Mfite imyaka 68 nkeneye umukobwa witeguye gukora akazi kose /Mfite buri kimwe cyose yakenera

Mwiriwe neza mbange kubasuhuza mbifuriza amahoro y’Imana Nitwa Nkurikiyintore Jean Marie mfite imyaka mirongo itandatu n’umunani (68) ntuye Kakiru mu Kanserege nifuje kubandikira ngirango abakurikira umubavu bose bamenye ko nanjye hari ikibazo mfite kandi mubawukurikira nizera ko harimo abamfasha kugikemura.

Maze imyaka makunyabiri ntafite umugore kuko yitabye Imana iyo myaka yose nyimaze nkora nshaka amafaranga, twabyaranye umwana umwe gusa nawe yarubatse urugo nakomeje kuba muri ubwo buzima bwo gushaka amafaranga dore ko Imana yanamfashije nkagera kubukire n’ubwo ntawunyurwa ariko ntacyo nyishinza, ubu nibwo maze kongera gutekereza kubuzima bwanjye no gushaka uwo amahirwe azasekera nka musigira ubutunzi mfite kuko ntekereza ko ntakibazo azagira kuko umwana wanjye namaze kumuha ibyo mugomba kandi aguwe neza nifuzaga kubagezaho igitekerezo cy’uko nkeneye umukobwa wujuje ibi bikurikira.

Agomba kuba asenga, yarize akarangiza Kaminuza azi gukunda no gukundwakaza, afite imico myiza, afite 1.6m cyangwa ayirengeje ateye neza afite amataye, yiteguye guhita akorana nanjye ubukwe kandi tuzasezerana ivanga mutungo, akunda kwakira abashyitsi yemera kubyarana nanjye,Atari munsi yi imyaka 22.

Ndabashimiye Imana ibahe umugisha kandi nizeye ko hazaboneka uwo umutima wanjye uzishimira murakoze.

Ku bakunzi b’umubavu uyu mukunzi wa wo yadusabye kudakoresha email ye ahubwo ko twakoresha iyindi hanyuma tukazamukusanyiriza imyirondoro yabazaba bashatse ko bahura agakuramo uwo azaba yashimye, bagatangira kumenyana, ubu abujuje ibisabwa bakaba bakohereza imyirondoro yabo irimo n’ifoto hanyuma tukabahuza bakoresheje admin@umubavu.com cyangwa mugasiga email zanyu muri comment.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
-xxxx- Kuya 9-07-2019

Rubagimpande sinazikira njye pee