Menya urutonde rw’indimi 5 zivugwa n’abantu benshi ku isi

Ubusanzwe isi yose ku itariki ya 23 Nzeri buri mwaka yizihiza umunsi mpuzamahanga w’ururimi rw’amarenga.

Kugirango umuntu abashe kubana n’abandi, n’uko haba hari ururimi runaka rumuhuza nabo. Bivuze ngo ururimi rudahari nta byagora ko umuntu aha undi ururimi.
Ku isi, habarurwa indimi zisaga 6500, mu gihe izigera ku 2000 muri zo usanga zivugwa n’abatarenze 1000.

Ese muri ibi bihumbi by’indimi, n’izihe ndimi 5 zivugwa n’abantu benshi ku isi?
Urubuga rwa www.fluentin3months.com rwezako izi ndimbi zikurikira arizo zigwa n’abenshi cyane.

Ku mwanya wa 5 hari ururimi rw’Icyararu. Uru rurimi rukoreshwa mu bihugu 57. Ibigera kuri 26 muri byo, birukoresha nk’ururimi mfatizo rw’igihugu. Ruvugwa na miliyoni 422 z’abantu ku isi.

Ku mwanya wa 4 hari rurimi rw’Icyesipanyolo. Icyesipanyolo, gikoreshwa n’abantu basaga miliyoni 527, rukaba ari ururimi rufitanye isano n’indimi nk’Igifaransa, Igiportigali, Igitaliyani n’Ikiromani.

Ku mwanaya wa 3 hari, ururimi rw’Igihindu. Igihindu, ni ururimi rukoreshwa mu gihugu cy’Ubuhinde rukaba rukoreshwa n’abantu basaga miliyoni 544 ku Isi. Abahinde barukoresha, baraga miliyoni 329 mugihe abatari abahinde baruvuga bon go basaga miliyoni 215.

Ku mwanya wa 2, hari Ururimi rw’Icyongereza. Izina Icyongereza (English) ryakomotse ku bantu bitaga aba Angles, bagiye mu bwongereza bavuye mu Budage mu kinyagihumbi cya mbere mbere ya yezu. Icyongereza, kikaba gikoreshwa n’abantu basaga miliyoni 983 ku isi.

Ku mwanya wa 1, hari Ururimi rwa Mandarine. Mandarine, ni ururimi ruvugwa mu Bushinwa ngo rukaba ruvugwa n’ibihugu 37.

Uru rurimi, ruvugwa n’abasaga miliyali 1 na miliyoni 284. Mu bushinwa 70% bavuga iki mandarine, mugihe ahandi hasigaye ku Isi bakakivu ku kigereranyo cya 30%.
Ururimi rw’amarenga rwokugeza magingo aya, rukoreshwa n’abarenga 1,356,000 ku isi.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo