Menya igihe Kabuga azaburana bwa mbere ku byaha bya Jenoside aregwa

Urwego rwasigariyeho kurangiza ibikorwa bya zimwe mu nkiko mpuzamahanga mpanabyaha, IRMCT rwatangaje ko Umunyarwanda Kabuga Felicien azagezwa imbere y’urukiko ku wa Gatatu tariki ya 11 Ugushyingo 2020.

Uru rwego ruvuga ko Kabuga azagera bwa mbere imbere y’urukiko ku isaaha ya saa 02:00 z’umugoroba z’i La Haye bikazaba ari saa 03:00 ku isaaha yo mu Rwanda.

Kabuga Felien azaburanira ku kicaro cy’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga ruri mu Buholandi i La Haye,

Inyandiko igaragaza iby’urubanza rw’uyu mugabo ukekwaho kuba mu ba mbere bateye inkunga Jenoside yakorewe Abatutsi, ivuga ko lAIN BONOMY Perezida w’inteko izaburanisha Kabuga, yibukije ko ICTR yahamagajwe n’uru rukiko ku wa 26 Ugushyingo 1972 rugatangira kugikoraho no kukemeza ku wa 13 Mata 2011.

Kabuga Felicien yoherejwe i La Haye mu Buholandi ku wa 26 Ukwakira 2020 avanywe mu Bufaransa aho yafatiwe yari anamaze iminsi aburana ku bijyanye n’urukiko rugomba kumuburanisha.

Uyu mugabo wari uri mu bantu bashakishwa cyane ku Isi, yafatiwe mu Bufaransa ku wa 16 Gicurasi 2020 mu gikorwa (Operation) gikoranywe ubuhanga buhanitse cyayobowe n’Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT, Serge Brammertz uherutse no kuza mu Rwanda

Kabuga Felicien wari umwe mu bakire bakomeye mu Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, akekwaho kuba ari umuterankunga w’ibanze w’ishingwa rya RTLM yagize uruhare mu nyigisho zo kwigisha urwango no gushishikariza ibikorwa byo gukora Jenoside yakorewe Abatutsi.

Akekwaho kandi kuba ari umwe mu batanze inkunga y’ibikoresho byakoreshejwe muri Jenoside yahitanye Abatutsi barenga miliyoni 1.


Kabuga azaburana bwa mbere ku byaha bya Jenoside aregwa ku wa Gatatu

Urubanza rw’umuyobozi w’UMUBAVU, ubujurire bwa Karasira ku kwirukanwa ku kazi ke bwaranzwe, abigaga muri KIM University bari mu gihirahiro, abanyeshuri batewe inda, umunyemari Nkubiri ararembye, n’andi makuru menshi yaranze icyumweru dusoje k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo