Menya ibirwa bikomeje kwanga ubwigenge ku Bufaransa

Abaturage ba New Caledonia/Nouvelle-Calédonie, igice cy’u Bufaransa cya kure, muri Referendum batoye banga ubwigenge bahitamo gukomeza kugengwa n’u Bufaransa.

Iri tsinda ry’ibirwa ryatoye kuguma ku Bufaransa ku gipimo cya 53% nk’uko bivugwa n’Ibiro Ntaramakuru AFP, abitabiriye amatora bari ku gipimo cya 85%.

Mu myaka ibiri ishize, hari habaye amatora nk’aya, itandukaniro ntiryari rinini, 56% batoye bifuza ko ibi birwa bikomeza kugengwa n’u Bufaransa.

Nouvelle-Calédonie imaze imyaka hafi 170 ari nk’intara y’u Bufaransa nubwo iri kure cyane y’iki gihugu mu nyanja ya Pacifika hafi ya Australia.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yashimye ibyavuye mu matora abyita "ikimenyetso cyiza cy’ikizere muri Repubulika".

Aya matora ashingiye ku kutumvikana kwahereye mu myaka ya 1980 kw’amoko atuye iki kirwa ku bwigenge bwacyo.

Abo ni ’abasangwabutaka’ baho bitwa aba-Kanak hamwe n’abakomoka ku bazungu n’abandi baje gutura kuri ibi birwa.

Aba-Kanak basaga 40% by’abatuye Nouvelle-Calédonie, naho Abanyaburayi benshi bavukiye aho, bo basaga 1/3 cy’abaturage baho. Abandi ni abavuye ku bindi birwa bo mu moko atandukanye.


Aba-Kanak bifuza ubwigenge, aha bazamuraga amabendera y’iki gihugu nyuma ya Referandumu mu murwa mukuru Nouméa tariki 04/10/2020

Amasezerano atandukanye yarasinywe harimo Noumea Accord yo mu 1998 yashyizeho uburyo iki kirwa kizagenda cyigenga.

Muri ayo masezerano harimo ko Nouvelle-Calédonie izakora Referandumu eshatu ku bwigenge. Iya Gatatu ishobora kuba mu 2022 niba isabwe na 1/3 cy’abagize Inteko.

New Caledonia ikungahaye cyane ku butare bwa Nickel, bwifashishwa cyane mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga, u Bufaransa buyifata nk’ahantu h’ingenzi ku bukungu na politiki byabwo.

Ifite ubwigenge bugereranyije, igengwa n’u Bufaransa ku ngingo nk’igisirikare, uburezi inahabwa ingengo y’imari nini ivuye i Paris.

Nouvelle-Calédonie ni kamwe mu duce 17 twemewe na UN ko tutigenga aho ubukoloni butarangiye.

U Bufaransa bwemeje ko bufashe ibi birwa ubu bituwe n’abantu bagera ku 270,000 mu 1853.


Abaturage benshi ku Cyumweru bitabiriye iyi Referendum yo guhitamo kwigenga cyangwa gukomeza kuba igice cy’u Bufaransa

Abayobozi ba ADEPR bose bakuweho, ubu iyobowe n’umugore Mbere yuko haboneka uyiyobora mu nzibacyuho, byinshi wabimenyaho:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo