Menya ibintu 10 bibujijwe umusirikare w’u Rwanda

Urwego rwa Gisirikare rw’ Rwanda nk’urwego rufite inshingano zikomeye zo kurinda umutekano w’igihugu rufite sitati yihariye ishyirwaho n’iteka rya Perezida igena ibyo umusirikare w’u Rwanda atemerewe gukora kuko byatuma rubanda bamutakariza icyizere, ubudakemwa, ubupfura, bikatuma atakaza gukoresha ukuri no kutabogama.

1° Gukora igikorwa kinyuranyije n’amategeko, cyabangamira inzego cyangwa ubuyobozi buriho cyangwa igikorwa icyo ari cyo cyose kigamije guhungabanya umutekano wa Repubulika y’u Rwanda;

2° Kujya mu myigaragambyo cyangwa kugira uruhare mu bikorwa bigamije guteza imyigaragambyo;

3° Kwaka cyangwa kwakira we ubwe cyangwa binyujijwe ku wundi, n’ubwo byaba ari nyuma y’akazi, impano, amashimwe cyangwa amaronko ayo ari yo yose byatuma rubanda bamutakariza icyizere, cyangwa byatuma atakaza ubudakemwa, ubupfura, gukoresha ukuri no kutabogama;

4° Kwitwaza ko ari umusirikare akanga kwishyura imyenda ye cyangwa gusaba ko yitabwaho kurusha abandi;

5° Kujya mu mitwe ya politiki cyangwa mu yandi mashyirahamwe yose afitanye isano na politiki cyangwa kugaragaza mu ruhame ibitekerezo bye bya politiki, uretse abagize Inkeragutabara bari mu buzima busanzwe;

6° Kumena amabanga y’akazi ka gisirikare yaba akiri mu murimo wa gisirikare cyangwa yarawuvuyemo;

7° Kujya hanze y’Igihugu nta ruhushya yahawe n’inzego zibifitiye ububasha muri RDF.

Uretse inkeragutabara

8. Umusirikare w’u Rwanda ntabwo yemerewe kubangikanya umurimo w’igisirikare n’umurimo wa Politiki utorerwa.

9.Umusirikare w’u Rwanda abujijwe kubangikanya igisirikare n’ibikorwa by’ubucuruzi,

10. Umusirikare w’u Rwanda ntabwo yemerewe kubangikanya igisirikare no kuba mu buyobozi cyangwa mu butegetsi bw’imiryango itari iya Leta, imiryango ishingiye ku myemerere n’ibigo by’ubucuruzi.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo