Menya byinshi  ku marushanwa mpuzamahanga y’imyuga n’ubumenyingiro yabereye mu Rwanda

Mu rwego mu kurushaho guha agaciro ubumenyi ngiro ku rwego mpuzamahanga kuva kuri uyu wa 21-23 Ugushyingo 2018, i Kigali harabera amarushanwa nyafurika y’imyuga n’ubumenyingiro “Africa Skills Competition” azahuza ibihugu bitandatu bya Afurika hagamijwe kureba intambwe yatewe na buri gihugu mu guteza imbere amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro.

Aya marushanwa azibanda kubumenyi mu bijyanye no Guteka (Cooking), Ibijyanye n’amashanyarazi (Electrical Wiring), Gusudira (Welding), Mechatronics, Gutunganya imisatsi (Hair Dressing), Bricklaying, Ibijyanye n’amazi (Plumbing).

Ubwo kuri uyu wakabiri tariki ya 20 Ugushyingo,habaga umuhango wo gufungura kumugaragaro aya marushanwa , Dr. James Gashumba, Umuyobozi wa Rwanda Polytechnic yashimiye abagize uruhare mu gutegura iri rushanwa,avuga ko ari amahirwe Afurika ibonye mubijyanye n’ingeri y’ubumenyi ngiro.
Dr. James Gashumba, Umuyobozi wa Rwanda Polytechnic

Ati “Mpaye ikaze abanyeshuri bose baje muri iri rushanwa, by’umwihariko abaturutse mu bihugu bya kure ndetse n’abo mu Rwanda mbibutsa ko hari amahirwe menshi mu bumenyingiro cyane ko ari naho twifuza kugeza Afurika yacu muri rusange twese tuzamukiye rimwe”.

Minisitiri w’uburezi Dr. Eugene Mutimura ari nawe wafunguye kumugaragarago iri rushanwa ,yavuze ko nk’u Rwanda bashyirama imbaraga mu guteza imbere amasomon y’imyuga n’ubumenyi ngiro kuko ngo ruzirikana agaciro kayo mu iterambere ry’igihugu n’izamuka ry’ubukungu.

Yagize ati “ Mu myaka icumi ishize u Rwanda rwashoye imbaraga nyinshi mu gushyiraho ibikorwaremezo hagamijwe kugira iterambere rirambye ry’imyuga n’ubumenyingiro”.

JPEG - 61.3 kb
Minisitiri w’uburezi mu Rwanda Dr Eugene Mutimura atangiza kumugaragaro amarushanwa mpuzamahanga y’imyuga n’ubumenyingiro

Minisitiri Mutimura yavuze ko gahunda yo guteza imbere amasomo y’imuga n’ubumenyi ngiro bishingiye ku cyerekezo 2020 u Rwanda rwihaye cyo kuzamura ubukungu bushingiye kubumenyi” knowledge-based economy”.

Iri rushanwa nyafurika ry’imyuga n’ubumenyingiro rizajya ribera mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyi ngiro rya Kigali “IPRC KIGALI” ,rikaba ryarateguwe na Guverinoma y’u Rwanda kubufatanye na FESTO DIDACTIC, hamwe n’urugaga mpuzamahanga mu by’ubumenyi, “World Skills International” .

Biteganyijwe ko kuri uyu wagatanu ubwo irushanwa rizaba risozwa hazaba inama mpuzamahanga yiswa “ TVET Symposium “ izarebera hamwe icyakorwa mu kurushaho guha agaciro ubumenyi ngiro ku rwego mpuzamahanga no gukangurira abikorera gushora imari mu myuga n’ubumenyingiro .

Hagamijwe kurushaho gusohora Abanyeshuri bizae imyuga n’ubumenyingiro bazabasha guhangana ku isoko mpuzamahanga , ubu mu Rwanda hashyizweho ikigo cy’amahugurwa ku bigisha imyuga n’ubumenyingiro cyiswe “Rwanda Tvet Trainner Institute, RTTI” aho kizajya gifasha abarimu bigisha mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) kubona amahugurwa azabafasha mu kazi kabo ka buri munsi.

Daniel Hakizimana
umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo