Menya byinshi ku nama ya ACP-EU yaberaga i Kigali

Kuva kuwa 14 Ugushyingo kugeza kuwa 21 Ugushyingo 2019, mu Rwanda hateraniye inama ihuza ibihugu bya Afurika, Karayibe na Pasifika (ACP) niyInteko Ishinga Amategeko Ihuriweho na ACP nUbumwe bwu Burayi (ACP-EU).

Ese iyi nama yari igamije iki? Imirimo yayo yatangiye ryari? Yatangiriye he?reka tubirebere hamwe.

I Cotonou Kuwa 23 kamena mu 2000, nibwo hasinywe amasezerano yubufatanye hagati ya Afrika, Karayibe, Pasifika numuryango wubumwe bwuburayi.

Kuva kuri uyu munsi, imirimo yiri huriro ryibihugu bituruka muri iyi migabane yatangiye kubaho. Aya masezerano, akaba yarahawe uburambe bwimyaka 20, Akaba azarangiza manda mu kwezi kwa kabiri mu mwaka utaha wa 2020.

Bisobanuye ko habura amezi atatu gusa, akavugururwa,, cyangwa akongera gusinywa nta gihindutse mu byumvikanweho.

Bimwe mu bihugu biri muri uyu muryango

Ni Angola, Antigua and Barbuda
Bahamas
Barbados
Belize
Benin
Botswana
Burkina Faso
Burundi
Cameroon
Cape Verde
Central African Republic
Chad
Comoros
Congo (Democratic Republic of)
Congo (Republic of)
Cook Islands
Côte d’Ivoire
Djibouti
Dominica
Dominican Republic
Equatorial Guinea
Eritrea
Eswatini
Ethiopia
Fiji
Gabon
Ghana
Grenada
Guinea
Guinea-Bissau
Guyana
Haiti
Jamaica
Kenya
Kiribati
Lesotho
Liberia
Madagascar
Malawi
Mali
Marshall Islands
Mauritania
Mauritius
Micronesia
Mozambique
Namibia
Nauru
Niger
Nigeria
Niue
Palau
Papua New Guinea
Rwanda
Saint Kitts and Nevis
Saint Lucia
Saint-Vincent and the Grenadines
Samoa
São Tomé and Príncipe
Senegal
Seychelles
Sierra Leone
Solomon Islands
Somalia
South Africa
Sudan
Suriname
Tanzania
The Gambia
Timor-Leste
Togo
Tonga
Trinidad and Tobago
Tuvalu
Uganda
Vanuatu
Zambia
Zimbabwe
No matching entries

urebye ibihugu bibarizwa muri iri huriro, byose biracyari mu nzira yiterambere. guhera mu 2000, hatangiye kubaho umubano wihariye wumuryango wubumwe bwuburayi nibihugu 79 byo uri afurika, karayibe na pacifika. Mu 2010, iri huriro ryaretse kwitwa ACP bityo kuko hari hiyongereyeho umuryango wubumwe bwibihugu byuburayi witwa African, Caribbean and Pacifica and European Union, ari byo ACP-EU mu magambo ahinnye.

Muri uyu mwaka wa 2010 kandi,, ihuriro rya ACP-EU, ryahereye ku mbogamizi yihinduka ryikirere, umutekano wibiribwa nibindi.

Amasezerano, akaba yarashyizwe mu bikorwa cyane muri mata 2003 yongera gusubirwamo 2005 na 2010.

Aya masezerano yikotounu, akaba yarafite inking zigera kuri eshatu. Ubufatanye bwagomba kuba bwibanda kuri politiki,iterambere nubukungu.
Byumvikana neza ko ibikorwa byose bayrebanaga no guhangana ninzitizi zirebana nizi nkingi.

Inama iteraniye I Kigali, ihuje abagera ku 350 baturutse mu bihugu 107. Muri byo, hirimo 48 byo muri Afurika yo Munsi yUbutayu bwa Sahara nu Rwanda rurimo,, 16 byo muri Karayibe, na 15 byo muri Pasifika na 28 bazaturuka mu muryango wubumwe bwuburayi.european Union cyangwa EU mu magambo ahinnye.

Mu myaka 20 ishize, u Rwanda rusanzwe rufite umutungo kamere muke rwafashe amahitamo rushyiraho icyerekezo gisobanutse nko mu burezi, guha ubumenyingiro abakiri bato, ubuzima, korohereza ubucuruzi, ishoramari ninganda nka moteri yiterambere.

Ubu u Rwanda ni kimwe mu bihugu birangwamo ruswa nke ku Isi, nicyo gituma abashoramari benshi muri Afurika baza barugana.

Yagaragaje kandi ko ubuvuzi kuri bose buri kuri 92%, ikoranabuhanga rikaba naryo ryarateye imbere.

Perezida wInteko Ishinga Amategeko Ihuriweho na ACP nUbumwe bwu Burayi (ACP-EU), akaba yitwa Carlos Zorrinho.

Ibihugu byose bibarizwa mu muryango wa afurika yuburasirazuba, bibarizwa muri iri huriro.

Iyi nteko ikaba iteranye ku nshuro yayo ya 55 kuva habaho amasezerano yubufatanye hagati ya afurika,karayibbe na pasifika,, ikaba iteranye ku nshuro ya 38 kuva hakwiyongeraho umuryango wubumwe bwuburayi, kugeza ubu hatarimo ubwongereza.
Guhera mu mwaka wa 2004, u Rwanda rwasabaga kwakira iyi nama. Ikaba iba kabiri mu mwaka. Mu karere u Rwanda ruherereyemo, Uganda ikaba ari yo iherutse kuyakira. Aha byari mu 1987.

Ukeneye kumenya ibirenze ibi kuri iri huriro, wanyarukira kuri ec.europa.eu, researchgate.net, na dirco.gov.za.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo