Menya byinshi ku munsi wa Saint Valentin

Buri mwaka kuwa 14 gashyantare isi yose yizihiza umunsi w’abakundanye uzwi nka saint valantin. Ese uyu munsi ufite mateka ki?

Ko abantu benshi bavuga ko habaho umunsi umwe rukumbi w’abakundanye, bisabanuye ko abakunzi bakundana rimwe mu mwaka?

Ese ni bose bizihiza uyu munsi? Ubu imitima yose irangamiye umunsi umwe rukumbu muri uku kweiz. Bamwe baratekerze abti ese azampa iki? Tuzasohokerahe? Abakunda ibirori biteguye gutererwa amavi no guhabwa indabo z’urukundo.

Buri mwaka milliyari 18.2 z’amadorari y’abanyamerika zirahatikirira ku munsi wa saint valante. Gusa, iyo ubajije abantu impamvu, igisubizo ubona ni uguceceka. Kubera iki tuwizihiza? Ubundi se uyu munsi wakomotse he? Bamwe bibwira ko umunsi w’abakundana wakomotse muri amerika. Ese koko ni byo?

Umunsi wa Saint Valentin wakomotse ku mupadiri w’Umuromani witwa Valentin,, wabayeho ku gihe cy’umwami w’abami Claudius II, ahagana muri 269 na 273 mbere y’ivuka rya Yezu kiristu.

Muri icyo gihe, tariki ya 14 Gashyantare habaga umunsi mukuru wo kwihiza umunsi w’umwamikazi Juno,, wafatwaga nk’imana y’abagore. Kuri uwo munsi, abasore bandikaga amazina y’abakobwa bari mu kigero kimwe, bakayashyira mu kintu,, umusore yazamura izina ry’umukobwa guhera ubwo akamuherekeza bakajya kwizihiriza uwo munsi hamwe.

Ngo ibyo byatumaga abakobwa bahura n’abasore, kuko mbere byabaga bibujijwe. ubucuti bwabo bugakomera bukavamo no kubana ubuziraherezo.

Ku ngoma ya Claudius, igihugu cye cyaje kugarizwa n’intambara zikomeye,, agira ikibazo cy’abasirikare bagomba kurwanira igihugu kubera ko abagabo bakiri batoya bangaga gusiga abagore babo ngo bajye ku rugamba.

Umwami Claudius yafashe icyemezo cyo guhagarika gushaka, ariko Saint Valentin ntiyabyakira neza. Afatanyije na Saint Marius batangira gusezeranya abantu bashaka kubana mu ibanga.

Amakuru yageze ku mwami Claudius ararakara,, ategeka ko Padiri Valentin afatwa agafungwa.Padiri Valentin yarafunzwe, akatirwa urwo gupfa akubiswe amahiri akanacibwa umutwe. Ngo igihe yarategereje iherezo rye, abantu bazanaga indabyo n’ubutumwa bwo kumukomeza bakazinyuza mu idirishya.

Uyu munsi uvugwaho byinshi. Hari n’abavuga ko ubwo Valentin yari afunzwe, umukobwa w’umucungagereza yakomeje kumuba hafi, amusura kugeza igihe cyo kunyongwa.

Uwo mukobwa yari afite ubumuga bwo kutabona, ariko ibitangaza byabaye mu gihe yasengeraga Valentin yongeye kureba. Ubwo haburaga umunsi umwe ngo Valentin anyongwe, bivugwa ko yanditse ku ruparuro amagambo agira ati:“ Love from your Valentine” ni ukuvuga “urukundo rwa Valentin wawe” amushimira urukundo n’ubutahemuka yamugaragarije.

Ku munsi nk’uyu usanga hari amabara amwe namwe yibanzweho mu myambaro. Akunze gukoreshwa ni ubururu bwerurutse,n’umukara,, ndetse n’umweru n’umutuku.

Ndifuriza buri wese ufite uwo akunda, akagira umukunda kuzagira umunsi mwiza w’abakundana.

Byinshi wasura imbuga nka Foxbusineswss.com,history.com,britannica.com,countryliving.com, realsimple.com na smithsonianmag.com.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo