Meddy yahawe iminsi irindwi yo gukemura ikibazo afitanye n’abamureze

Ngabo Medard (Meddy) uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntiyitabye Urukiko Rukuru Rukuru rw’Ubucuruzi rwamuhamagaje kubera umwenda afitiye kompanyi yamureze ariko ntibyabujije ko urubanza ruburanishwa kuko yari ahagarariwe n’umwunganizi we mu mategeko.

Meddy yarezwe n’ikompanyi Kagi Rwanda Ltd kubera umwenda w’amadolari ibihumbi icumi[10,000$] imushinja ko ayifitiye. Ni amafaranga yishyuwe ku bitaramo yagombaga gukorera mu Bubiligi mu 2018 bikarangira atagiyeyo.

Ubu arishyuzwa ayo yahawe nka avance n’ibihombo yateje uwari wamutumiye mu gitaramo bikarangira kitabaye.

Meddy yagombaga kwitaba Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Werurwe 2019. Yari yahamagajwe n’Umwanditsi w’Urukiko Mukamana Justine kugira ngo bagirane ibiganiro by’integuza mbere y’uko urubanza rutangira.

Meddy ntiyagaragaye ku rukiko, yahagarariwe n’umwunganizi we mu mategeko wavuze ko umukiriya we atabashije kubona uko ahagera. Yanasabye ko Meddy atakwishyuzwa ibihombo uwateguye igitaramo yagize kuko ngo atanze kujya mu gitaramo ahubwo ko yabuze visa yo kujya i Burayi akanabimenyesha abamutumiye.

Yasabye ko ikibazo kiri hagati ya Meddy na kompanyi Kagi Rwanda Ltd cyakemurwa mu bwumvikane ntibibe urubanza. Uruhande rw’iyi kompanyi rwashimangiye ko rutigeze rwanga ubwumvikane ahubwo ko icyatumye batanga ikirego ‘ni uko Meddy yagaragaje ubushake buke mu gukemura ikibazo’.

Meddy n’abamwunganira mu mategeko bahawe iminsi irindwi yo kuba bamaze kumvikana gukemura ikibazo bafitanye na Kagi Rwanda Ltd babirengaho ku wa Gatanu tariki 22 Werurwe 2019 urubanza rugatangira kuburanishwa.

Umwunganizi wa Meddy yavuze ko rwashyirwa ku itariki ya 28 Werurwe kuko ari bwo umukiriya we yazaba yageze mu Rwanda. Ku ruhande rwa kompanyi Kagi Rwanda Ltd n’abunganizi bayo bahise babyanga kuko ngo ntibizeye ko Meddy azaza.

Meddy kandi arishyuzwa amadolari 5,000 yahawe na kompanyi Crystal Events yo mu Burundi yari yamutumiye mu bitaramo bibiri kimwe cyari kuba ku wa 29 Ukuboza 2018 ahitwa Boulevard De l’Uprona, ikindi giteganywa ahitwa Lacosta Beach bukeye bwaho.

Umuyobozi w’iyi kompanyi, Paulin Bizimana aheruka gutangaza ko agiye kujyana Meddy mu rukiko kuko ngo yamuteye ibihombo bigera ku madolari 14,000.

PNG - 442 kb
Umwunganizi wa Meddy yasabye ko bahabwa iminsi irindwi yo gukemura ikibazo mu bwumvikane
PNG - 536.1 kb
Meddy ntiyitabye urukiko, yahawe iminsi irindwi yo gukemura ikibazo

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Niyonkuru nestor Kuya 16-03-2019

Mubisanzwe nimba yarabamenyesheje yuko yabuze visa bashobra kumutahura bakavyumvikanaho kugra ntarihe amafranga menshi kuk nawe ntivyamuturutseho nibibzo vyabatanga ivyangobwa vyinzira

Niyonkuru nestor Kuya 16-03-2019

Mubisanzwe nimba yarabamenyesheje yuko yabuze visa bashobra kumutahura bakavyumvikanaho kugra ntarihe amafranga menshi kuk nawe ntivyamuturutseho nibibzo vyabatanga ivyangobwa vyinzira