Me Murangwa yareze Leta kubera akarengane abona gashobora kuzaba hubahirizwa itegeko rishya ry’ubutaka

Umunyamategeko Eduard Murangwa yaregeye Urukiko rw’Ikirenga ku karengane abona gashobora kuzagaragara mu byemezo bizafatirwa abaturage batazubahiriza itegeko rishya ry’ubutaka ku we ngo abona rihabanye n’Itegeko Nshinga

Maitre Eduard Murangwa yasabye Urukiko rw’Ikirenga gusuzuma iri tegeko rishya ry’umusoro ku mutungo utimukanwa kuko ngo rihabanye n’icyo Itegeko Nshinga riteganya.

Ibi byatangarijwe mu rubanza rwabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2019, aho umunyamategeko yaregeraga Urukiko rw’Ikirenga zimwe mu ngingo z’itegeko rishya rigenga ubutaka zidahuza n’Itegeko Nshinga rivuga ko ubutaka bw’umuturage ari ntavogerwa.

Ingingo za 16, 17, 19 na 20 z’itegeko ryatowe muri 2018, rigatangira gushyirwa mu bikorwa muri 2019 rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’ibanze zegerejwe abaturage bikomoka ku misoro ku bibanza n’inyubako, ntizihura n’ibiteganywa n’Itegeko Nshinga.

Maitre Eduard Murangwa waregeye Urukiko rw’Ikirenga iby’izo ngingo yarusabye ko mu bushobobozi n’ubushishozi rufite ruzisuzuma.

Yagize ati “Ingingo ya 34 y’Itegeko Nshinga ivuga ko umutungo utimukanwa w’umuntu n’abe ari ntavogerwa. Rero umusoro wose uzaba wananiye umuturage kwishyura, biba bimugiraho ingaruka muri za ngingo ya 34 ku mutungo we utari ntavogerwa, uw’amazu cyangwa uw’ubutaka.”

Yakomeje avuga ko itegeko rishya rigena ibihano bikomeye birimo kwambura umuturage ubutaka bwe, uburenganzira bwe n’ubushobozi bye biba bititaweho.

Yagize ati “Iyo umuturage atemeranyijwe n’ibivugwa mu masezerano y’ubukode, buriya ariya ni amasezerano ari ku cyangombwa cy’ubutaka, iyo bikunaniye ubutaka urabwamburwa mu minsi 15 nta yindi nteguza nyamara itegeko nshinga riteganya ko umutungo we ari ntavogerwa.”

Uretse n’uyu munyamategeko, Kaminuza y’U Rwanda na yo yagejeje icyifuzo gisa n’iki kuri uru Rukiko rw’Ikirenga biciye mu nyandiko ndende yanditswe tariki 10 Ukwakira 2019 igashyirwaho umukono n’umuyobozi w’ishuri ry’amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda Dr. Denis Bikesha.

Nyuma yo gusoma ikirego cy’uyu munyamategeko Eduard Murangwa ndetse n’icya Kaminuza y’u Rwanda, urukiko rwanzuye ko urubanza ruzasubukurwa tariki ya 01 Ugushyingo 2019.

Urukiko rwahaye ikaze n’ibindi byifuzo n’ibitekerezo kuri iryo tegeko rishya, rusaba inshuti z’Urukiko rw’Ikirenga na buri Munyarwanda wese muri rusange kurugezaho ibyifuzo birebana n’iri tegeko rishya bitarenze tariki 25 Ukwakira 2019.


Murangwa Edouard yitabaje Urukiko rw’Ikirenga asaba ko zimwe mu ngingo z’itegeko rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’igihugu, cyane umusoro ku mutungo utimukanwa w’ibibanza n’inzu, ziteshwa agaciro kuko zihabanye n’Itegeko Nshinga ry’igihugu





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
theo Kuya 13-10-2019

UYU MUNTU NDAMWEMEYE .ICYADUHA N’ABADEPITE BACU BAGAKORA NK’UYU.BAGASYIRA INYUNGU ZA LETA IMBERE ARIKO BATIRENGAgije UMUTURAGE: SOURCE IGIHUGU GIFITE

Muragwabugabo Gratien Kuya 13-10-2019

Kurenganura abaturage ni byiza ariko n’umutungo w’igihugu ni abaturage bacyo. Inkiko zizahuze ingingo zose z’amategeko arengera umuturage n’amategeko ateza imbere umuturage n’igihugu muri rusange, barebe icyagirira abaturage akamaro kuko ni nacyo gifitiye igihugu akamaro: igihugu ni abaturage si imitungo ahubwo umutungo w’igihugu ni abaturage, twizere ko intego ya mbere ya Leta nayo ari ukurengera abaturage atari ukubambura imitungo yabo ariko abaturage natwe tukamenya ko igihugu kizatezwa imbere n’imbaraga z’amaboko y’abana bacyo. Igihugu ni icyacu, turagikunda, tuzagikorera mu bwitange dukoresheje ubwenge,imbaraga n’imitungo yacu ariko ubanza byagorana kubigeraho abaturage bamaze kwamburwa imitungo yabo. Inkiko zizabitekerezeho mu bushishozi.

Arias Jhon Pombe magufuri Kuya 13-10-2019

Nibura Murangwa. Amategeko Ni amategeko. Gusa nuko Hari abafite imbaraga ntavogerwa zo kuyahindura. Gusa muhumure Imana irahari ntabwo izabyemera. Gusa Hari byinshi bitangiye kugaragaza ko abafite ingufu batangiye ibyifuzo byabo(impanuro zirageze). Ntakundi. Dusenge Uwiteka Akomeze aduhe abameze nka Murangwa, naho abacinyankoro batangiye kujya mu kwaha kwa ba nyirimbaraga. Ntibakiri abavugizi b’abaturage Ni ab’umuntu kugiti cye. Nyabuna amategeko yubahirizwe kuko arahari..!!

eric Kuya 13-10-2019

Andika Igitekerezo Hanno uyu munyamategeko ni umuhanga akwiye kujya mu nteko kuko yajya asinya ibyo yatekereje ho

eric Kuya 13-10-2019

Andika Igitekerezo Hanno uyu munyamategeko ni umuhanga akwiye kujya mu nteko kuko yajya asinya ibyo yatekereje ho

Teta Kuya 11-10-2019

Uyu mugabo ni intwali Abanyarwanda dukwiye kuzirikana kandi tukamwubaha.