Me Bernard Ntaganda na we yahamagajwe na RIB

Nyuma y’iminsi 9 umunyapolitiki Bernard Ntaganda w’ishyaka PS-Imberakuri kimwe na Madamu Ingabire, ukuriye ishyaka DALFA-Umurinzi ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda basatswe n’abashinzwe umutekano, ubu Me Bernard yatumijweho n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB ngo agire ibyo abazwa.

Ejo ku wa Kabiri tariki ya 23 Kamena 2020, nibwo Ntaganda azitaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB kugira ngo rugire ibyo rumubaza.


Urwandiko RIB yandikiye Bernard imuhamagaza

Ku wa 13 Kamena 2020, nibwo byamenyekanye ko Bernard Ntaganda w’ishyaka PS-Imberakuri kimwe na Ingabire Victoire basatswe na RIB.

Nyuma y’iri sakwa, Victoire yaje guhamagazwa na RIB ngo agire ibyo abazwa mu gihe Bernard Ntaganda we icyo gihe yabwiye BBC ko atatumijweho.

Icyo gihe kandi Me Bernard yavuze ko abaje kumusaka bari mu modoka esheshatu za polisi, iza RIB n’iza gisirikare, bose hamwe barenga 20, bose bafite na za ’masotera’.

Bwana Ntaganda yagize ati "Ni ikintu cy’iterabwoba... no kwereka abaturage ngo uyu muntu nimumukurikira namwe bizagenda gutya".

Avuga kandi ko batwaye ibikoresho by’ikoranabuhanga bye nka mudasobwa, telefone, modem, n’amafaranga miliyoni n’imwe n’ibihumbi 78 yari afite mu nzu.

Amashyaka ya DALFA-Umurinzi na PS-Imberakuri akunze gusohora amatangazo yifatanyije avuga uko ku rundi ruhande abona ibyo leta yakora kuri politiki zitandukanye mu gihugu.

Mu gusaka inzu z’aba banyapoliki ibikoresho byabo by’itumanaho n’inyandiko, bavuga ko byatwawe n’abaje kubasaka.

Ishyaka rya DALFA-UMURINZI rya Ingabire Victoire ngo ryiteguye gukora ibishoboka byose, ngo rizanahatana mu matora ya Perezida ari imbere, n’ibindi byinshi tutavuze urabyiyumvira muri iyi Video utapfa gusanga ahandi umuvugizi w’iri shyaka abisobanura neza:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo