Mbabazi Modeste yasimbujwe ku buvugizi bwa RIB

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko Mbabazi Modeste wari umuvugizi warwo yasimbujwe kuri uyu mwanya yari amazeho imyaka itatu.

Itangazo ryanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rwa RIB, rivuga ko “Marie Michelle Umuhoza yagizwe umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha asimbura kuri uwo mwanya Mbabazi Modeste."


Kuri Twitter ya RIB bavuga ko Marie Michelle Umuhoza yagizwe umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha asimbura Mbabazi Modeste wari umaze imyaka itatu kuri uyu mwanya

RIB yatangaje kandi ko Umuhoza wabaye umuvugizi wayo mushya, aboneka kuri kuri nimero ya telephone 0788311164, ku baba bifuza kumenya amakuru ajyanye n’uru rwego.

Muri Kanama 2016 nibwo byatangajwe ko Ishami ry’Ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda (CID) rigomba guhuzwa n’Urwego Rushinzwe iperereza ku byaha (Crime Intelligence) bikabyara urwego rumwe, Rwanda Investigation Bureau, RIB.

Itegeko rishyiraho RIB risobanura ko ifite inshingano zo gukumira no kubuza ikorwa ry’ibyaha binyujijwe mu gushakisha no gukora iperereza ku bikorwa byose bifatika cyangwa mu ikoranabuhanga, gukora iperereza rigamije gushakisha.

Guhagarika no kuburizamo ibyaha biri gukorwa cyangwa ibyaha bishya n’udutsiko dukora ibikorwa bihungabanya cyangwa bishobora guhungabanya igihugu, abantu n’imitungo.


Mbabazi Modeste wari umuvugizi wa RIB yasimbujwe Marie Michelle Umuhoza kuri uyu mwanya yari amazeho imyaka itatu


Aha ni ku Kimihurura ahari icyicaro gikuru cya RIB mu Mujyi wa Kigali





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo