Masisi:Aba Ofisiye 2  ba FARDC bishwe  n’abantu batazwi

Abasirikare babiri ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bo mu rwego rwa Ofisiye baguye mu gitero cyagabwe n’abantu batazwi ku wa Gatandatu tariki 16 Kamena 2018.

Abaguye muri iki gitero cyagabwe ku birindiro by’ingabo za Congo Kinshasa(FARDC) biri i Ruzirantaka muri Teritwari ya Masisi ho mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ni Major Ombeni n’undi mu Lieutenant utaratangajwe amazina.

Radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga ko yagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa gisirikare muri aka gace ntibikunde ariko igashimangira ko aba ba Ofisiye 2 aribo gusa baguye muri iki gitero ndetse imirambo yabo yahise ijyanwa ku kigo nderabuzima mu gihe ubwoba ari bwinshi mu baturage.

Muri Nzeri 2017 ibirindiro by’igipolisi cya Congo biri i Ruzirantaka nabyo byagabweho igitero, abakigabye batwara imbunda ebyiri.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo