Masabo wayoboraga Lycée de Kigali yitabye Imana

Umuyobozi w’Ishuri ryisumbuye rya Lycée de Kigali, Martin Masabo yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Nzeri 2021.

Amakuru IG avuye mu barimu bigisha muri Lycée de Kigali, yemeza ko umuyobozi w’iri shuri yitabye Imana muri iki gitondo nk’uko babimenyeshejwe mu butumwa bugufi bashyikirijwe n’umwe mu bayobozi baryo bwo kubakomeza no gufata mu mugongo umuryango we.

Masabo yaguye mu Bitaro by’Umwami Faisal aho yari amaze iminsi arwariye.

Yari Umuyobozi wa Lycée de Kigali (LDK) kuva mu 2000 bivuze ko amaze imyaka irenga 20 mu buyobozi bw’iri shuri.

LDK ni ishuri riherereye mu Kagari ka Kiyovu, Umurenge wa Nyarugenge, Umujyi wa Kigali. Ryashinzwe na Leta y’u Bufaransa mu 1974, ritangira ku mugaragaro mu 1975, rishyirwa mu maboko ya Guverinoma y’u Rwanda mu 1982.

JPEG - 68.6 kb

Martin Masabo yitabye Imana aguye mu Bitaro bya Faisal aho yari arwariye

Abasaga 6000 ni bo bibarwa ko baryizemo. Kuri ubu LDK ni isuri Leta ifatanya n’ababyeyi, ryakira abanyeshuri kuva mu cyiciro rusange, abahungu n’abakobwa.

Igihe





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo