Maroc: Umunyamakuru wafunzwe aregwa ubusambanyi no gukuramo inda yababariwe

Umunyamakuru uherutse gukatirwa gufungwa umwaka aregwa gukora imibonano mpuzabitsina atarashyingiwe no gukuramo inda yababariwe n’umwami Mohammed VI nk’uko ubutegetsi bubivuga.

Minisiteri y’Ubutabera muri iki gihugu yavuze ko kuba umwami yinjiye muri iki kibazo cyavuzwe cyane ari igikorwa cy’impuhwe n’imbabazi.

Umunyamakuru Hajar Raissouni w’imyaka 28, yazamuye intoi ebyiri nk’ikimenyetso cy’intsinzi ejo ku wa Gatatu ubwo yasohokaga muri gereza ari kumwe n’umukunzu we, nawe wababariwe.

Abaharanira uburenganzira bwa muntu n’abigaragambya bavugaga ko gufunga uyu mugore ari igikorwa kigamije kubangamira abanyamakuru bigenga.

Gukora imibonano mpuzabitsina utarashyingiwe no gukuramo inda ni ibyaha bihanwa n’amategeko muri Maroc.

Hajar Raissouni akorera ikinyamakuru Akhbar Al-Yaoum gifatwa nk’ikinenga ubutegetsi kuko giha umwanya n’urundi ruhande.

Mu kwezi kwa munani, yari kumwe n’umukunzi we ukomoka muri Sudan ubwo bavaga mu bitaro by’indwara z’abagore mu mujyi wa Rabat.

Barezwe ko bavuye gukuramo inda.

Uyu mugore ahakana ibyaha yarezwe, avuga ko yari yagiye kuri ibi bitaro kwivuza ikibazo cyo kuvira imbere.

Mu kwezi gushize kwa cyenda yahise akatirwa gufungwa umwaka, we avuga ko uru rwari urubanza rwa politiki.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kumuhana ntaho bihuriye n’akazi ke, ko ibitaro yagiyemo byariho bigenzurwa kuko bikekwaho gufasha abantu gukuramo inda bitemewe n’amategeko.

Urukiko rwakatiye umukunzi we nawe gufungwa umwaka, naho umuganga agafungwa imyaka ibiri.

Abafasha uyu muganga nabo bahamwe n’ibyaha ariko bakatirwa igifungo gisubitse.


Bamwe barigaragambije bamagana gufunga uyu munyamakuru


Hajar Raissouni yasohotse muri gereza azamura intoki ebyiri nk’ikimenyetso cy’intsinzi





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo