Mali yahagaritswe muri OIF kubera ’Coup d’Etat’ y’igisirikare

Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (Organisation Internationale de la Francophonie, OIF) wabaye uhagaritse igihugu cya Mali by’agateganyo mu banyamuryango bawo.

OIF yiyongereye ku yindi miryango imaze guhagarika Mali, nyuma yuko mu cyumweru gishize agatsiko k’abasirikare gahiritse ubutegetsi bwa Ibrahim Boubacar Keïta.

Francophonie ifashe iki cyemezo hashize iminsi intumwa z’umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika (CEDEAO/ECOWAS) na wo wahagaritse Mali zinaniwe kugirana amasezerano n’ako gatsiko ka gisirikare mu biganiro bagiranaga.

Abayoboye ihirikwa ry’ubutegetsi muri Mali bavuze ko badashishikajwe no kuguma ku butegetsi kandi ko bazakoresha amatora "mu gihe gikwiye".

Ubusabe bw’abakuru b’ibihugu muri Afurika bwuko Bwana Keïta yasubizwa ku butegetsi, ubu bwataye agaciro kuko na we yaje kuvuga ko atagishaka kuba Perezida.

OIF iyoborwa n’Umunyarwanda Louise Mushikiwabo yatangaje ko mu minsi iri imbere izohereza intumwa zayo muri Mali.


OIF iyoborwa n’Umunyarwanda Louise Mushikiwabo

Abaturage basenyewe ahazwi nka ’Bannyahe’ mu gisa nk’imyigaragambyo bariye karungu bajya gukambika amahema mu matongo yabo kuko ngo ubuyobozi bukomeje kubasiragiza butabakodeshereza amazu nkuko babisezeranye mu gihe batarahabwa ingurane ikwiriye y’imitungo yabo:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo