Mali: Abakoze ’Coup d’Etat’ bategerejweho gutanga ubutegetsi mu minsi

Perezida Nana Akufo-Addo wa Ghana yatangaje ko abategetsi bo muri Afurika y’i burengerazuba bizeye kubona Guverinoma iyobowe n’umusiviri ishyirwaho muri Mali mu gihe kitarenze iminsi.

Agatsiko k’abasirikare kahiritse ubutegetsi ko, mu gihe gishize kavuze ko Guverinoma y’inzibacyuho izajyaho ishobora kuba ikuriwe n’umusiviri cyangwa umusirikare.

Bwana Akufo-Ado yavuze biriya nyuma y’ibiganiro hagati y’abategetsi bo muri ako karere n’agatsiko k’abasirikare kafashe ubutegetsi muri Mali mu kwezi gushize.

Bwana Akufo-Addo yavuze ko umuryango w’ibihugu by’ako karere, ECOWAS/CEDEAO, wahita ukuraho ibihano "uwo munota" abasiviri nibajya ku butegetsi muri Mali.

Abakuriye ECOWAS bahuriye i Accra mu murwa mukuru wa Ghana ngo baganire ku bibazo bya politiki biri muri Mali.

Col Assimi Goita ukuriye abasirikare bafashe ubutegetsi muri Mali, ari nawe usa n’utegeka igihugu ubu, hamwe n’abahagarariye ONU/UN n’umuryango w’ubumwe bwa Afurika, bose bari bitabiriye.

Abategetsi bo muri ako karere bafite ubwoba ko umutekano mucye muri Mali wasubiza inyuma umuhate wo kurwanya imitwe y’abahezanguni yiyitirira idini ya Isilamu mu majyaruguru.

Ku wa Gatandatu, uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi muri Mali ruri mu kitwa M5-RFP rwanze ibikubiye mu cyifuzo cy’inzibacyuho (imfatakibanza mu Kirundi) y’amezi 18 cyatanzwe n’abasirikare.


Ibiganiro by’abasirikare bafashe ubutegetsi muri Mali n’umuryango ECOWAS byabereye i Accra

Hakorwe iki ngo tugere ku mibereho myiza y’Abanyarwanda, iyumvire ikiganiro kirambuye UMUBAVU TV ONLINE wagiranye na Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya DALFA Umurinzi ariko ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo