Malawi: Perezida ubwe yategetse ko ibizamini bya leta bisubirwamo nyuma y’uko byibwe

Perezida Lazarus Chakwera wa Malawi yategetse ko ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye biheruka gukorwa bisubirwamo hose mu gihugu, kuko impapuro z’ibibazo zibwe zigasohoka mbere.

Yavuze ko ibizamini bishya bigomba gukorwa mbere y’uko ukwezi kwa Mbere kurangira.

Ejo ku wa Gatatu mu bice bitandukanye by’iki gihugu habaye imyigaragambyo y’abanyeshuri barakajwe n’uko ibizamini bakoze byarateshejwe agaciro.

Uyu munsi, Bwana Chakwera yabwiye abanyamakuru i Lilongwe, ko yahaye Minisitiri w’Uburezi icyumweru kimwe ngo babe barangije iperereza ryo kumenya uko ibizamini byibwe.

Chakwera, yavuze ko kuri we ibi byabaye ari ibintu "byakozwe ku bushake".

Yategetse kandi ko abantu bo mu nama y’igihugu ishinzwe ibizamini bazasanga barabigizemo uruhare bagomba guhita basimbuzwa.

Abanyeshuri bagera kuri 40, umwarimu umwe n’umucuruzi, barafashwe barafungwa kuko babasanganye impapuro z’ibizamini bitaraba.

Impapuro zibwe zikagera hanze ni ibizamini by’icyongereza, ubumenyi bw’isi, ubumenyamuntu, ubutabire n’imibare.

IJAMBO “BYAVUYE IBUKURU” RIGARAGAZA KO IBINTU BIDAKORERWA MU MUCYO||BAHIZE IBYO ABATURAGE BATAZI:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo