Malawi: Bagiye gusubiramo amatora ya Perezida, aya mbere yateshejwe agaciro

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Kamena 2020, abaturage ba Malawi barasubira mu matora ya Perezida wa Repubulika amezi atanu nyuma y’uko Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rutesheje agaciro ibyavuye mu matora y’umwaka ushize.

Perezida Peter Mutharika ni we wari watangajwe ko yatsinze amatora yo mu kwezi kwa Gatanu 2019 ku ntsinzi ntoya n’amajwi 38,5%.

Uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi rwaregeye urukiko ko aya matora yabayemo byinshi bitagenze neza.

Abacamanza bemeranyije n’uru ruhande batesha agaciro ibyayavuyemo mu kwezi kwa Kabiri uyu mwaka, bategeka ko asubirwamo.

Ubu, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashyize hamwe bashyira imbere umukandida umwe uzahatana na Bwana Mutharika uri kwiyamamariza manda ya Kabiri.

Hashize amezi muri Malawi hari ibihe bidasanzwe bya politiki mu mateka y’iki gihugu. Hagiye haba imyigaragambyo yamagana ubutegetsi.

Uwari ukuriye komisiyo y’amatora mu minsi ishize yareguye, ubu hashyizweho ikipe nshya yo gutegura amatora y’ejo ku wa Kabiri.

Mu matora y’ejo, Bwana Mutharika ahatanye n’umunyapolitiki Lazarus Chakwera, wahoze ari umuvugabutumwa, ubu wahuje abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Uzatsinda amatora azaba agomba guhagarika amacakubiri n’urugomo byaranze cyane umwaka ushize. Ruswa, ubukene n’ubushomeri ni ibindi bizaba bireba cyane Perezida uzatorwa.

Abanyamalawi biteze ko uwo bazatora ejo azabaha ikizere cy’impinduka mu gihugu.


Perezida Mutharika (ibumoso) azaba ahatanye na Lazarus Chakwera

Ishyaka rya DALFA-UMURINZI rya Ingabire Victoire ngo ryiteguye gukora ibishoboka byose, ngo rizanahatana mu matora ya Perezida ari imbere, n’ibindi byinshi tutavuze urabyiyumvira muri iyi Video utapfa gusanga ahandi umuvugizi w’iri shyaka abisobanura neza:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo