Malawi: Abari bashinzwe gukurikirana ibikorwa byo kurwanya Covid-19 birukanywe

Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera yirukanye abayobozi barimo James Chiusiwa na John Phuka bari bashinzwe itsinda ryashyizweho ngo rifashe mu guhangana na Covid-19 mu gihugu.

Abo bayobozi birukanywe bazira hafi miliyoni 7.7 z’amadolari zanyerejwe zagombaga gukoresha muri gahunda yo kurwanya Covid-19 mu gihugu.

Ikibazo gikomeye cyatumye birukanwa, ngo ni ukurebera ntibakurikirane ngo bamenye irengero ry’ayo mafaranga. Ntabwo abirukanywe baravuga ku kwirukanwa kwabo.

Hari abandi bayobozi 12 bari bagize iryo tsinda bahagaritswe bazira kuterekana uburyo amafaranga yakoreshejwe.

Guhagarikwa kw’abo bayobozi, kuzorohereza inzego z’ubutabera gutangira iperereza nkuko BBC yabitangaje.

UNDI MUTURAGE BAMUHIRIKIYEHO INZU||INTEKO Y’U RWANDA YAMAGANYE ICYEMEZO CYA EU KURI RUSESABAGINA





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo