Maj (Rtd) Mudathiru n’abo bareganwa gukorana na RNC bakatiwe gufungwa iminsi 30

Nyuma yo gusuzuma ubwiregure bw’abaregwa, urukiko rwa gisirikare ruri i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, rutegetse ko bafungwa mu gihe cy’ukwezi, kubera ko rutinya ko batoroka ubutabera.

Habaga urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, ruregwamo Maj (Rtd) Habib Mudathiru na bagenzi be 24, rukaba ari uko rukijijwe, kuri uyu wa 28 Ukwakira 2018.

Urukiko rwatangiye rwibutsa ibyaha bose uko ari 25 baregwa ari byo kwinjira mu mitwe y’ingabo itemewe, kugirana umubano n’ibindi bihugu hagamijwe gushoza intambara, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Urukiko kandi rwibukije inzira bose banyuzemo kugira ngo bagere muri iyo mitwe y’abarwanyi yibumbiye mu cyitwa P5, ndetse runavuga uko bose bisobanuye, aho ahanini bavuze ko bajyanywe bazi ko bagiye guhabwa akazi kazabahemba neza.

Nyuma y’isomwa ry’icyemezo cy’urukiko, Maj (Rtd) Mudathiru, wemeye ibyaha byose kuva urubanza rugitangira ndetse anabisabira imbabazi, yasabye ijambo maze urukiko rurarimuha, agira ati "Ntacyo mfite navuga ku cyemezo cy’urukiko kuko ibyaha twarabikoze tugomba guhanwa".

Ati " Gusa ndashimira Leta y’u Rwanda kuko uburyo dufunzwemo ari ubwa kimuntu, nta totezwa dukorerwa muri make dufashwe neza".


Maj (Rtd) Mudathiru ashima uko bitaweho mu Rwanda


Mudathiru urwaye ukuguru abashinzwe umutekano banagira uruhare mu kumwitaho kugira ngo abashe kugera ahabera urubanza





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo