Maj. Mudaheranwa azaburanishirizwa aho ashinjwa kurasira umwana w’imyaka 17

Umucamanza mu Rukiko rwa gisirikare i Kanombe yategetse ko Maj. Godfrey Mudaheranwa akekwaho icyaha cyo kurasa ku bushake umuhungu w’imyaka 17 amukekaho gutera inda umwana we, afungwa by’agateganyo iminsi 30, nyuma yo gusanga hari impamvu zikomeye zituma amukekaho ibyaha.

Uyu musirikare mu ngabo z’u Rwanda aregwa kwica arashe ku bushake umwana w’imyaka 17 y’amavuko no gutunga intwaro binyuranyije n’amategeko.

We aburana ahakana ibyaha byombi aregwa.

Umucamanza yategetse ko Maj Godfrey Mudaheranwa afungwa by’agateganyo iminsi muri Gereza ya gisirikare ku Mulindi mbere y’uko urubanza rwe rutangira kuburanishwa mu mizi.

Yategetse kandi ko urubanza ruzaburanishirizwa aho bikekwa ko icyaha cyabereye mu Murenge wa Gitoki ku biro by’Akagari ka Nyamirama mu Karere ka Gatsibo.

Urubanza ruzatangira kuburanishwa mu mizi ku itariki ya 18 y’ukwezi kwa Gatatu.

Maj Mudaheranwa yamaze nibura iminota 10 ahagaze imbere y’inteko imuburanisha yumva ikemezo kimufatirwa ku ngingo y’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Yari mu mpuzankano n’impeta bya gisirikare, ahagaze wenyine imbere y’Umucamanza. Yaba ubwunganizi ndetse n’uruhande rumurega ntibari mu Rukiko.

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bukurikiranyeho uyu musirikare kwica arashe ku bushake umwana w’imyaka 17 y’amavuko amukekaho kumuterera umukobwa inda, n’icyaha cyo gutunga intwaro binyuranyije n’amategeko.

Umucamanza mu rukiko rwa gisirikare mu isesengura yakoze, yavuze ko kuba uregwa aburana ahakana ibyaha nyamara abana babiri bari kumwe na nyakwigendera baramubonye uko yishwe arashwe, ibyo biri mu bigize impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha.

Avuga ko kuba muganga yaremeje ko Gashayija yishwe arashwe na yo yaba indi mpamvu ituma Maj. Mudaheranwa akekwaho icyaha.

Yisunze ingingo z’amategeko Umucamanza yibukije ko kuri iki cyaha ugihamijwe n’inkiko afungwa ubuzima bwe bwose.


Maj. Mudaheranwa ahakana ibyaha bibiri aregwa, ariko ngo hari abana bari kumwe na nyakwigendera wapfuye arashwe

Byari amarira n’agahinda gusa mu gusezera kuri Kizito Mihigo mu rugo rw’umubyeyi we, Diane Rwigara yararuciye ararumira amaze kumusezeraho:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo