Mahoro wavugiraga ishyaka rya DALFA Umurinzi yahunze igihugu

Mu kiganiro yagiranye n’Ijwi ry’Amerika, Mahoro Jean wari umuvugizi w’Ishyaka rya DALFA Umurinzi ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda, yavuze ko yavuye ku buvugizi bw’iri shyaka kubera impamvu z’umutekano we anahishura ko yahunze igihugu nubwo atavuze aho aharereye.

Ku wa Mbere tariki ya 07 Nzeli 2020, nibwo ishyaka rya DALFA Umurinzi ryashinzwe na Madamu Ingabire Victoire ryasohoye itangazo rivuga ko Mahoro Jean warivugiraga yahagiritse imirimo ye kandi bamushimira igihe yari amaze akora iyo mirimo gusa muri iri tangazo nta byinshi birimo nk’impamvu yabiteye yavuzwemo.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Perezida w’iri shyaka, Madamu Ingabire Victoire rigira riti " Ishyaka rya DALFA-UMURINZI riratangaza ko Umuvugizi waryo, bibaye ngombwa ko aba ahagaritse izo nshingano yari afite. Riboneyeho kandi no kumushimira ubwitange n’umuhate byamuranze mu gihe cyose yari amaze aribereye Umuvugizi."

Aganira n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika, nibwo Mahoro yasobanuye icyatumye areka kuvugira ishyaka rya DALFA Umurinzi, ati "Impamvu nyamukuru yatumye nsezera ku mirimo yanjye, kuva natangira kuba umuvugizi w’agateganyo wa DALFA Umurinzi nagiye mpura n’igitutu gikomeye cyane, abantu banshyiraga ku gitutu bansaba kureka gukorana na DALFA Umurinzi na Madamu Victoire Ingabire bambwira ko nkorana n’umwanzi w’igihugu, ko nkorana n’umuntu ushaka kugarura Politiki yo mu 1959, bakanshyira ku gitutu cyane nubwo ibyo bitari ukuri".

Umunyamakuru yamusabye gusobanura neza abantu bamushyiragaho inkeke ari ba nde, Mahoro ati " Byonyine wajya mu binyamakuru, ibyandikwaga kuri za Twitter ugashyiraho FARG, Akarere ka Ngororero kandikiye FARG ko navanwa ku rutonde rw’abagenerwabikorwa, nakurikirwaga ahantu hose nari ndi, n’inshuti ziranyitaza n’abavandimwe, donc byari situation ingoye cyane bikaba byansabaga gufata umwanya wo kuba ndetse izo nshingano kuko byari bigoye gukora ako kazi kuri icyo gitutu".

Mahoro Jean kandi yabajijwe uburyo FARG ije mu mirimo ye niba yaracitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ati "Yego ndi umucikacumu wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, nkaba rwose n’amashuri yanjye narayarihiriwe guhera muri Segonderi kugeza muri Kaminuza aho nendaga kurangiza, hose narihirwaga na FARG, so rero urumva ibyo byose ni ibyiyongeraga ku kindi gitutu nari maranye igihe".

Umunyamakuru yamubajije niba gukurwa ku rutonde rw’abagenerwabikorwa ba FARG ari impamvu ihagije yo gusezera ku mirimo ye yo kuba umuvugizi w’ishyaka rya DALFA Umurinzi, ati "Yego ibyo ni byo byatumye nsezera ku mirimo ariko ikindi cya Kabiri kiyongeyeho nari maze kwakira amakuru nyuma yo gukurikirwa aho ndi hose nkashyirwaho ingenza nkabona umutekano wanjye...naje no kwakira amakuru yuko ndi hafi kugirirwa nabi ubwo biba ngombwa ko nsohoka igihugu igitaraganya".

Akomeza agaragaza ko bitakoroha gukorera inshingano ze hanze y’igihugu, ati "Murabizi neza ko ishyaka DALFA Umurinzi rikorera Politiki imbere mu gihugu, riri kwiyubaka kugira ngo rishakishe ibisabwa kugira ngo ryandikwe n’amategeko ryemererwe gukora, ntabwo ushobora gukora imirimo ya DALFA Umurinzi uri hanze y’igihugu ariyo mpamvu rero mbere yuko nsohoka nabanje gusiga nsezeye kuri izo nshingano".

Abajijwe niba guhunga igihugu ari umugambi yanogeje akanabibwira umuryango we, ati "Ni ibintu nakoze igitaraganya na Perezidante ntabwo nigeze mu by’ukuri mubwira ibibaye kuko nta mwanya nari mfite kandi na Telefoni zacu ziba zikurikirwa zumvirizwa, ndavuga nti ’bishobora kunsibira amayira’ nibwo nahise nsohoka".

Avuga ko yabwiye Perezidante wa DALFA Umurinzi ko abaye ahagaritse inshingano ze kubera igitutu amaze iminsi ariho, ati "Naramubwiye nti ’mbaye mpagaritse inshingano zanjye zo kuba umuvugizi’ ati ’bigenze bite’ ndamubwira ngo ’maze iminsi mfite igitutu nkeneye umwanya wo gutuza nkanitekerezaho’, so rero niyo mpamvu nahise mumenyesha ibyo, ni byo yari azi ashobora kunatungurwa n’ubungubu akumva ko ndi hanze ariko nanjye nta yandi mahitamo nari mfite yari ayo gukiza ubuzima bwa njye".

Nkuko na nyiri ubwite Mahoro yabigarutseho, mu minsi ishize nibwo Akarere ka Ngororero mu ibaruwa yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga UMUBAVU ufitiye Kopi yasabiraga Mahoro Jean gukurwa ku rutonde rw’abagenerwabikorwa b’Ikigega cya Leta kigenewe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye, ibaruwa yandikiwe umuyobozi mukuru wa FARG bivugwa ko yishoboye gusa ntiyasobanuraga uburyo yishoboyemo.

Mu kiganiro Mahoro yagiranye n’UMUBAVU nyuma yuko iyi baruwa igiye hanze, yirinze kuyivugaho byinshi icyakora avuga ko nta rwego rwigeze rumusura ngo rumenye niba ibivugwa mu ibaruwa ari ukuri ko yishoboye.

Icyo gihe yagize ati "(Yabanje kumirwa) Ni yo mpamvu nakubwiye nti ’ntabwo nshaka kubivugaho’ kuko buriya ibyo aribyo byose ababisabye buriya bashobora kuba bafite ibyo bashingiyeho, ...ntawansuye, nta...ni ibintu...simfite kompanyi...nta kompanyi mu Mujyi wa Kigali mfite, nta kazi gahemba buri kwezi mfite, ubwo ibyo aribyo byose simbizi...icyo ababivuze buriya bashingiyeho, ni yo mpamvu nirinze kubivugaho".

Mahoro Jean wavugiraga by’agateganyo ishyaka rya DALFA-Umurinzi ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda, ni umusore wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, avuka mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Ngororero nkuko yabibwiye UMUBAVU.

Yamenyekanye ko avugira ishyaka rya DALFA-Umurinzi mu mezi ashize by’umwihariko mu kwezi kwa Gatandatu ubwo RIB yajyaga gusaka mu rugo kwa Victoire igatwara ibikoresho by’itumanaho byose n’inyandiko zose zari mu rugo rwe.

Icyo gihe iri shyaka ryongeye kwibutsa ko "riharanira kubaka u Rwanda rwa bose, iterambere n’ubwisanzure kuri bose n’amahoro arambye".

Iri shyaka ryanasabye abarwanashyaka baryo "gukomera no kudacika intege muri ibi bihe bitoroshye".

Ishyaka rya DALFA Umurinzi (Development and Liberty For All) rivuga ko riharanira iterambere n’ubwisanzure kuri bose, ryashyizwe mu mpera z’umwaka ushize wa 2019, ubu rikaba rikomeje gukora ibishoboka byose ngo ryemerwa n’amategeko mu Rwanda nkuko Mahoro yabigarutseho.

UMVA IKIGANIRO MAHORO YAGIRANYE N’UMUBAVU UBWO AKARERE KA NGOROREO KAMUSABIRAGA GUKURWA KU RUTONDE RWA FARG:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Ernest Karyango Kuya 9-09-2020

U Rwanda rubyobowe n’ibyihebe nta kundi.

Ernest Karyango Kuya 9-09-2020

Umubavu.com murakoze cyane kutugezaho amakuru. nibishonoka muzashake french and english versions. umunsi mwiza.