Magufuli yashimiye abaturage be batambara agapfukamunwa

Kuri uyu wa Gatanu, Perezida wa Tanzaniya, John Pombe Magufuli, yashimiye Abanyatanzaniya kuba batambara udupfukamunwa mu ruhame, uyu mutegetsi akaba yarakomeje kunengwa kenshi kubera kutita ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya Coronavirus gikomeje kujujubya isi na Tanzania ategeka idasigaye.

Ubwo yagezaga ijambo ku mbaga y’abantu i Dodoma, Perezida Magufuli yatangiye abashimira ku kuba batambaye udupfukamunwa, akomeza anenga abatwambara avuga ko ari tubi cyane ugereranije n’amabere yataye isura.

Yagize ati "Ubwo Coronavirus yatangiraga, bavuze ko tuzakusanya imirambo mu mihanda ariko twasenze iminsi itatu gusa none Coronavirusi yarashize. Muri Dar es Salaam hari abarwayi bane gusa".

Yakomeje ati "Iyo ndebye kuri iyi mbaga, nshimishijwe no kubona mutambaye kiriya kintu (agapfukamunwa). Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko aherutse kuntangaza mbona yicaye wenyine ku ntebe ya Perezida w’Inteko ariko yambaye agapfukamunwa, reka twige kwiringira Imana".

Perezida John Pombe Magufuli yihanangirije abenegihugu bose mu gihugu kwanga no kumenyesha umuntu wese utanga udupfukamunwa tw’ubuntu, avuga ko abanzi b’igihugu bateganya gukwirakwiza virusi binyuze muri utwo dupfukamunwa twandujwe,

Ati "Ndashaka kubaburira ko bumwe mu buryo bashobora gukoresha mu gukwirakwiza Corona ari ukwanduza udupfukamunwa bakazibazanira. Reka twige gukara, niba umuntu aguhaye agapfukamunwa, kange umubwire ajye kukambara iwe hamwe n’umugore n’abana be, hari abantu bashaka kutuvangira. Niba ugomba kukambara, kora akawe mu rugo".

"Nabwiye abayobozi ba leta gufata umuntu wese bazabona akwirakwiza udupfukamunwa kugira ngo batubwire aho twagenzuriwe. Ni ikihe gitangaje kuri icyo kintu (agapfukamunwa) kandi gisa n’ibere rimwe ryaciwe ku mubiri".

Gusa nubwo Perezida Magufuli avuga ibi, bivugwa ko Tanzania yaba ifite umubare munini w’abanduye Coronavirus, ariko Guverinoma y’uyu mutegetsi yatangaje ko yatsinze iyi virusi nubwo yanze gutangaza amakuru kuri Covid19.

Amakuru aheruka gushyirwa ahagaragara kuri iki cyorezo muri Tanzania ku wa 29 Mata 2020, yagaragazaga ko abantu 509 ari bo bari bamaze kwandura, mu gihe abari bamaze gukira bari 183 naho 21 cyari kimaze kubahitana.

Ingabire Victoire ati "Ntabwo Rwandair ihombye kubera Covid-19, yahombye na mbere yayo", n’ibindi bitekerezo bye bitandukanye ku ngengo y’imari y’u Rwanda ya 2020/2021 n’uburyo izakoreshwa, urabyiyumvira muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo