Magayane wakoreraga RTNC yishwe akaswe ijosi

Hertier Magayane umunyamakuru wa Radiyo na Televiziyo y’Igihugu ya Congo (RTNC) muri Teritwari ya Rutchuru muri Kivu ya Ruguru mu burasirazuba bwa Kongo yishwe akaswe ijosi hakorehejwe intwaro gakondo, ntiharamenyekana abamwishe.

Uyu munyamakuru yishwe mu ijuro ryo kuwa gatandatu rishyira ku cyumweru, aho yagiye yitabye abantu bamuhamagaye kuri telefone bikarangira yishwe.

Heritier Magayane, kuva mu mwaka wa 2018 yari umunyamakuru wa RTNC muri Rutchuru, apfuye afite imyaka 26 akaba asize umugore n’abana 2 nk’uko byatangajwe n’inshuti ye Roger Sebyeradu.

Uyoboye Ingabo muri Rutchuru, Col Luc Albert Bakole Nyengeke yabwiye AFP ko uriya munyamakuru yagiye yitabye kuri terefone abantu bari bagiye kugirana inama bagahita bamwicira aho bagombaga guhurira.

N’ubwo Teritwari ya Rutchuru yiganjemo imitwe yitwaje intwaro, Heritier Magayane yiciwe mu gace kagenzurwa n’Ingabo za Leta FARDC.

Heritier Magayane yari azwi mu biganiro bikomeye byo gushishikariza urubyiruko guharanira amahoro muri Rutchuru no mu bindi bice byazahajwe n’intambara mu Burasirazuba bwa Kongo.

Abishe uyu munyamakuru bahise batwara Telefone ye mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso,ubuyobozi muri Rutchuru bwatangaje ko iperereza ryatangiye ngo abishe Heritier Magayane bagezwe imbere y’ubutabera.

Mu 2019 Perezida Félix Tshisekedi yavuze ko hatangiye “ibitero bigari” bya gisirikare bigamije kurandura imitwe y’inyeshyamba mu burasirazuba bwa DR Congo.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo