MINISANTE yihutiye kugera I Rubavu gukumira Ebola yageze i Goma-Amafoto

Nyuma yuko bimenyekanye ko icyorezo cya Ebola kigeze mu mujyi wa Goma muri Repubulika Demokarasi ya Kongo (RDC), Minisiteri y’Ubuzima yihutiye gusura imipaka ihuza u Rwanda na RDC by’umwihariko mu karere ka Rubavu mu rwego rwo kureba uburyo iki cyorezo cyakumirwa ntikinjire mu Rwanda.

Uru ruzinduko rw’igitaraganya Minisitiri w’Ubuzima arukoze mu gihe iyi mipaka yo mu Mujyi wa Goma byemejwe ko habonetse umurwayi wa Ebola.

Minisitiri Dr.Gashumba yahamagariye Abanyarwanda kwirinda kujya ahavugwa Ebola, anasaba abaturage kongera isuku mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola. Ikindi kandi yanabahumurije aho yabasobanuriye ko uwagaragayeho Ebola yasubijwe i Butembo aho yari yaturutse naho abari kumwe na we bashyirwa mu kato.

Minisitiri Gashumba, nyuma yo gusura imipaka ihuza Goma na Gisenyi yatangaje ko nta gahunda yo gufunga imipaka ihari, atangaza ko camera zipima umuriro w’abinjira mu Rwanda zikomeza gukoreshwa, hanyuma n’abapima Ebola ku mupaka bakongerwa, asaba Abanyarwanda gutangira amakuru ku gihe.

U Rwanda rwashyize amazi yo gukaraba ku mupaka yiyongera kuri serivisi yo gupima abinjira mu Rwanda.

Mu gihe u Rwanda rusaba abaturage kwirinda kujya ahabonetse Ebola, abaturage baganiriye n’itangazamakuru bagaragaza ko batareka kujya muri Congo kandi ari ho bahahira bakavuga ko icyo bari gukora ari ukwirinda gusuhuzanya ubundi bagaca mu nzira zemewe ari nako bakaraba amazi arimo umuti. Hari n’abavuga ko umuntu arindwa n Imana.

U Rwanda ruherutse gutangaza ko rukeneye nibura Miliyoni 12 z’Amadolari ya Amerika yo gukoresha mu gukumira Ebola. Bivugwa ko imipaka ihuza Goma na Gisenyi ku munsi ikoreshwa n’abantu babarirwa nibura mu bihumbi 60.


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo ubutegetsi bwa RDC bwatangaje ko mu mujyi wa Goma uhana imbibi n’umujyi wa Gisenyi mu burengerazuba bw’u Rwanda, habonetse umurwayi ufite Ebola

Minisiteri y’Ubuzima yamaze no gusohora itangazo risaba buri wese gutanga umusanzu we uko ashoboye mu guhangana no gukumira icyorezo cya Ebola ko cyagera mu Rwanda nkuko cyagaragaye mu mujyi wa Goma muri RDC

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo