MINEDUC yishyuriye abanyeshuri itiki ibasubiza iwabo kubera Coronavirus

Nyuma y’aho Minisiteri y’Ubuzima itangaje ko amashuri na za kaminuza zo mu Rwanda bifunga kubera icyorezo cya Coronavirus cyageze mu Rwanda,MINEDUC yasabye abanyeshuri bose biga bacumbitse ku mashuri gutaha iwabo mu rugo aho yiyemeje no kubarihira amatike.

Mu itangazo yashyize hanze,MINEDUC yavuze ko kuri iki cyumweru harataha abanyeshuri biga mu Majyepfo n’Umujyi wa Kigali, kuwa mbere abo mu Ntara zindi nabo batahe.

MINEDUC yahise yemeza ko yemeye kwishyura amatike y’urugendo rusubiza abanyeshuli iwabo mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo cya Coronavirus.

Ku wa Gatandatu ni bwo umurwayi wa mbere wa Coronavirus yagaragaye mu Rwanda ku bitaro bya Kibagabaga,uyu akaba ari umuhinde wageze mu Rwanda kuwa 08 Werurwe 2020 avuye iwabo.


Itangazo MINEDUC yashyize ahagaragara

SIDA se irica, SIDA ntacyo itwaye, iki ni cyo kibi, ujya kurongora umuntu uzi ko arwaye SIDA uvuga uti ‘nzagenda bampe ikinini nibereho’ ariko Coronavirus nta muti ifite, ngo abakire batitiye, byose barabivuze muri iyi Video :





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo