MINEDUC yihanangirije ibigo byanga ko abana barya ku ishuri kuko batishyuye

Ubwo hizihizwaga umunsi nyanfrika wo kugaburira abana ku ishuri, Minisiteri y’Uburezi yihanangirije ibigo bituma abana badafatira amagunfuro ku ishuri byitwaje ko ngo batatanze umusanzu.

Ababyeyi barerera mu bigo by’amashuri bitandukanye na bo bashima iyi gahunda y’uko abana bafatira ifunguro ku ishuri.Cyakora ngo ubushobozi buke bw’amafaranga butuma iyi gahunda itagerwaho bagasaba ibigo by’amashuri ko byajya bibemerera bagatanga umusanzu wabo yaba ibiribwa cyangwa umubyizi ku ishuri ariko abana babo bakabona ifunguro.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bavuga ko hari ababyeyi bagifite imyumvire yo hasi ko leta ariyo izatunga abanyeshuri ku bigo,bigatuma iyi gahunda yo kugaburira abanyeshuri ikomwa mu nkokora n’iyi myumvire.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa mu Rwanda, rigira uruhare mu gushyigikira iyi gahunda yo kugaburira abana ku ishuri.Uyubora iri shami mu Rwanda INKA HIMANEN ashima uburyo bishyirwa mu bikorwa akemeza ko bazakomeza gutanga inkunga kuri iyi gahunda.

Ati "Kugaburira umwana ku ishuri ni ingenzi kuko bituma abana badata amashuri,ni yo mpamvu ibigo bitanga ifunguro kubana byafashije kugira ubuzima bwiza n’imirire iboneye. Kugeza ubu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rifasha ibigo by’amashuri 108 byigirwamo n’abanyeshuri 20000 turashaka kwagura tukava mu turere 4 tukagera mu turere 7 tukongera umubare w’ibigo n’abanyeshuri bobona kuri iyi nkunga mu Rwanda,mu myaka 5 Leta y’Amerika yatanze inkunga ku Rwanda ingana na miliyoni 25 z’amadorari y’abanyamerika."

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gasprd yasabye ko abayobozi b’ibigo by’amashuri gufatanya n’ababyeyi mu guteza imbere iyi gahunda yo kugaburira umwana ku ishuri kuburyo nta mwana ukwiye kuvutswa ubu burenganzira kandi ibigo bigakoresha ibiboneka ho biherereye.

Ati "Kuri buri funguro abana bafatira ku ishuri haba hariho n’uruhare rwa Leta bivuze ko niyo umubyeyi yagira ubushobozi buke,urwo ruhare rwa leta ntirukwiye kuburizwamo ngo umwana arye ku ishuri ariko nanone ntibivuze ko ababyeyi bakwiye kurekera icyo gikorwa leta n’amashuri uruhare rw’umubyeyi ni ingenzi cyane,hari abahitamo gufasha batanga amafaranga araiko hari n’abandi bahitamo gufasha n’ibindi bikorwa kuko umubyeyi ashobora kuba adafite amafaranga ariko hari ibindi yatanga uruhare rw’ababyeyi n’ingenzi cyane."

Kuri uyu wa Kabiri u Rwanda rwifatanyije n’ibihugu bya Afurika kwizihiza umunsi nyafurika wo kugaburira umwana ku ishuri .mu bigo by’amashuri hatewe ibiti by’imbuto ziribwa n’imboga ku turima tw’igikoni mu rwego no kunoza imirire ku banyeshuri. Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko ibikoni bisaga 2000 biri kubakwa mu gihugu nibimara kuzura, n’abana bo mu mashuri abanza n’ayincuke bataragerwaho n’iyi gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri,bazahita batangira kurifata.

Kugeza ubu abanyeshuri 1,457,757 bo mu mashuri y’incuke,abanza n’ayisumbuye bya Leta n’afashwa na leta yose agera ku 2440 ni bo bagerwaho n’iyi gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri.

Ivomo: RBA





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
C Kuya 25-03-2021

None se Niba batishyuye barya gute, Mineduc nayo ijye ishyira mu gaciro. Bibaye bihari ntibabirye cyaba ari ikibazo gikomeye. Ibigo bihaha mu mafaranga yishyurwa n’ababyeyi, none batishyuye byava he?

Pascal Kuya 25-03-2021

Igitekerezo cyo kugaburira abana ku ishuri cyane abo mu mashuri y’inshuke n’abanza ni cyiza.Ariko se ko

C Kuya 24-03-2021

None se Niba batishyuye barya gute, Mineduc nayo ijye ishyira mu gaciro. Bibaye bihari ntibabirye cyaba ari ikibazo gikomeye. Ibigo bihaha mu mafaranga yishyurwa n’ababyeyi, none batishyuye byava he?