MINEDUC yihanangirije ibigo bicumbikira abana b’incuke n’abo mu mashuri abanza

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye, Dr Munyakazi Issac yihanangirije abayobozi b’ibigo ndetse n’ababyeyi bacumbikira abana b’incuke ndetse n’abo mu mashuri abanza kuko bitemewe.

Yavuze ko ibyo babibujije kandi babiganiraho mu buryo buhuriweho n’impande zombi.

Yagize ati "Ibyo twarabiganiriye mu mwaka wa 2015, ntabwo rero kugeza ubu haba hakiri ibigo bagicumbikira abo bana kuko bitemewe kandi tukaba twaranabiganiriyeho kandi tubifatira umwanzuro".

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Dr Isaac Munyakazi yagarutse ku kuba abo bana iyo bacumbikiwe muri ibyo bigo usanga abana bakura batazi ababyeyi babo bityo bakabibagirwa kugeza ubwo ababitaho aribo abo bana bita ababyeyi babo.
Yakomeje avuga ko ntaho byazageza abanyarwanda.

Umwana utarageza ku myaka y’ubukure agomba kurererwa mu muryango agahabwa uburere n’ababyeyi babo nta mpamvu yo kutita ku nshingano maze inshingano zigahabwa abandi kandi abo babyeyi bakiriho. Niyo mpamvu rero Minisiteri y’Uburezi igiye guhagurukira iki kibazo.

Minisiteri y’Iterambere ry’Umuryango nayo itangaza ko umwana agomba kurererwa mu muryango agahabwa uburere n’ababyeyi be bityo agakura aziranye n’abamubyara akabona kandi urukundo rwa kibyeyi (Affection Familliale).

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryo ku wa 15 Gicurasi 2015 rigena amabwiriza yo gushyiraho amacumbi mu bigo by’amashuri riteganya ko ntawemerewe gucumbikira abana biga mu mashuri y’incuke n’abanza ko bagomba kwiga bataha mu miryango yabo kugira ngo bitabweho n’ababyeyi cyangwa abafite inshingano zo kubarera.

PNG - 360.6 kb
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye, Dr Munyakazi Issac, yavuze ko umwanzuro wafashwe ugomba gushyirwa mu bikorwa keretse ahazagaragazwa impamvu zikomeye.

Denis Fabrice Nsengumuremyi

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo