MINEDUC yemereye Kiliziya Gatolika ibyo yasabiye abanyeshuri biga mu bigo byayo

Nyuma yuko Inama y’Abepiskopi mu Rwanda yandikiye Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) isaba ko abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri Gatolika bicumbikira abana bakwigirizwayo itariki yo kugera ku bigo byabo, Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yemereye Kiliziya Gatolika ibyo yayisabye.

Ku ngengabihe MINEDUC iherutse gutangaza ku wa 28 Werurwe, igaragaza ko abanyeshuri bose bagomba gusubira ku bigo by’amashuri guhera wa 20 Mata 2019 kugera ku wa 22 Mata 2019, bagiye gutangira igihembwe cya Kabiri.

Tariki ya 2 Mata nibwo Inama y’Abepisikopi mu Rwanda yandikiye Minisiteri y’Uburezi isaba ko itariki yo gusubira ku mashuri gutangira igihembwe cya 2 yakwigizwa inyuma umunsi bakazasubirayo tariki 22 aho kuba 21.

Nk’ uko bigaragara mu ibaruwa yashyizeho umukono na Musenyeri Filipo Rukamba, impamvu y’ ubwo busabe ni uko tariki 21 Mata ari umunsi mukuru wa Pasika, umwe mu minsi mikuru ikomeye ku bakirisitu by’ umwihariko Abagatolika.

Kiliziya gatolika yari yagaragaraje urutonde rw’ ibigo byayo isabira koroherezwa ku itariki yo gusubira ku mashuri ariko yongeraho ko bibaye byiza abanyeshuri bose bakoroherezwa kuko n’ abatiga mu bigo bitari ibyayo barimo abakirisitu nabo bizihiza uwo munsi mukuru.

Dr Munyakazi Issac, Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, ushinzwe amashuri abana n’ ayisumbuye asubiza ubusabe bw’ inama y’ abepisikopi mu Rwanda, yavuze ko abo yemereye gusubira ku mashuri tariki 22 Mata ari abiga mu bigo bya Kiliziya gatolika ibacumbikira.

Yagize ati “Minisiteri y’Uburezi yemeye ubu busabe bwanyu kandi ko amashuri ari ku mugereka mwatumenyesheje ahawe urwo ruhushya. Abayobozi b’ibigo by’ayo mashuri bazamenyeshe abanyeshuri ko bazagaruka ku wa 22 Mata 2019.”

Kiliziya Gatolika ifite amashuri yigenga hamwe n’afashwa na Leta ku bw’amasezerano agera ku 1381, akaba abarizwa mu bice bitandukanye by’Igihugu.

PNG - 378.4 kb
MINEDUC yemereye abanyeshuri biga bacumbikiwe mu bigo bya Kiliziya gatolika kuzasubira ku mashuri tariki 22 Mata 2019 aho kuba ku wa 20 Mata 2019

PNG - 690.1 kb
Musenyeri Filipo Rukamba ni we washyize umukono ku itangazo ryandikiwe MINEDUC

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
mukantwari donatha Kuya 5-04-2019

turashimira kiriziya Gaturika ibereye maso umurimo w’Imana, ibyo hari igihe umuntu aba atabyibutse kandi kwizihiza uwo munsi byari bikenewe.