MINEDUC yatangaje ingengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2019

Byatangajwe kuri uyu wa Kabiri taliki ya 25 Ukuboza uyu mwaka, ni nyuma yuko mu cyumweru gishize Minisiteri y’Uburezi ibeshyuje ibinyoma byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bityo ikaburira abanyarwanda kuzategereza ibyo Minisiteri ubwayo izatangaza.

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko italiki ndakuka yo gutangira amasomo mu gihugu iteganyijwe ku wa mbere taliki ya 14 z’ukwezi kwa Mbere 2019 kandi uyu mwaka ukazagira ibihembwe bitatu (3) nkuko bisanzwe.

Minisiteri yaguze kandi ko igihembwe cya mbere kizaba kigizwe n’ibyumweru cumi na kimwe, ni ukuvuga Ko kizatangira kuva taliki ya 14 z’ukwa mbere kigasozwa taliki ya 6 z’ukwezi kwa kane, mbere y’umunsi umwe kugira ngo hibukwe Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994 mu Rwanda.

Igihembwe cya kabiri kizaba kigizwe n’ibyumweru cumi na bitatu, kikazatangira taliki ya 22 z’ukwezi kwa kane kigasozwa taliki ya 19 z’ukwezi kwa karindwi.

Igihembwe cya gatatu kizatangira taliki 4 z’ukwezi kwa munani gisozwe taliki ya munani z’ukwezi kwa cumi na kumwe.

Minisiteri yibukije ko mu gihembwe cya gatatu habamo gahunda yo gukora ibozamini bya Leta bisoza umwaka, aho abanyeshuri bazakora ikizamini cya leta gisoza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, kizakorwa mu minsi itatu, ni ukuvuga kuva taliki ya 4-6 z’ukwezi kwa cumi na kumwe.

Ikizamini gisoza amashuri y’icyiciro rusange (Ordinary Level) ndetse n’igisoza amashuri yisumbuye (Advanced Level) kizatangira taliki ya 12-26 z’ukwezi kwa cumi na kumwe.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbye, Dr Isaac Munyakazi yasabye ababyeyi kwitegura hakiri kare itangira ry’ umwaka utaha w’amashuri kuko tariki 14 Mutarama atari umunsi wo kujya ku ishuri ahubwo ari umunsi wo gutangira kwiga.

Uyu muyobozi kandi yizeje abanyeshuri bakoze ibizami bisoza amashuri abanza n’ ayisumbuye ikiciro cya mbere ko amanota yabo azasohoka mu mpera z’ uyu mwaka wa 2018.

Ibijyanye no kongera gutangira umwaka w’amashuri muri Nzeli…

Dr Munyakazi yabwiye Radiyo Rwanda ko ingengabihe ya 2019 yakozwe hibanzwe ku kugabanya igihe ibiruhuko bimara mu rwego rwo gutegura ko umwaka w’ amashuri wakongera ukajya utangira mu kwezi kwa cyenda.

Muri Kamena umwaka ushize wa 2017, kiliziya gatolika ari nayo ifite amashuri menshi mu Rwanda yasabye Leta y’u Rwanda guhindura ingengabihe y’amashuri ku buryo yakongera kujya atangira muri Nzeri, ikavuga ko byarushaho gufasha abanyeshuri mu myigire yabo.

Icyo gihe Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi REB, Dr Michel Rwibasira, yavuze ko ibyo Kiliziya yasabye bazabyigana ubushishozi n’abo bireba bigakemuka.

Zimwe mu mpamvu zitangwa n’ abasaba ko umwaka w’ amashuri wakongera kujya utangira mu kwezi kwa cyenda harimo ko iyo abanyeshuri biga mu mpeshyi bibagora kubera izuba ryinshi no kuba bimwe mu bihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo bitangira umwaka w’ amashuri muri Nzeli. Ibi ngo bituma umunyeshuri wo mu karere ukeneye kwiga mu Rwanda bitamworohera.

Nta gihindutse biteganyijwe ko mu 2020 umwaka w’amashuri abanza n’ayisumbuye uzahindurwa, ukajya utangira muri Nzeri nk’uko byahoze.

PNG - 478.9 kb
Dr Isaac Munyakazi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbye yibukije ababyeyi ko bakwiye gutangira ubu bazigamira abana babo kugira ngo bazatangire amasomo ku gihe.


Minisiteri y’Uburezi ibifurije Noheri Nziza n’ umwaka mushya muhire wa 2019.
Reba video zidasanzwe hano





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo