MINEDUC yahembye ababaye indashyikirwa mu burezi bahanga udushya

Ku wa Gatanu tariki ya 06 Nzeli 2019 kuri Minisiteri y’Uburezi habereye ibirori bikomeye byo guhemba abakoze udushya mu burezi, aho ababaye indashyikirwa mu byiciri bitandukanye bahembwe ibihembo bitandukanye.

Abakoze udushya mu burezi bahembwe ibihembo bishimishije birimo za Moto, za Televiziyo za Rutura, Telefoni zigezweho zizwi nka ’SmartPhones’, ibikoresho by’ishuri (ku banyeshuri), za Mudasobwa, inka n’ibindi.

Bimwe mu byashingiweho hatoranywa ababaye indashyikirwa mu guhanga udushya mu burezi, harimo uburyo uwakoze udushya yateje imbere uburezi, imibanire ye na bagenzi be ndetse n’uburyo yiteje imbere.

Umubikira witwa Mukangabire ukorera ku Kigo cy’Ishuri cya G S Bare wahembwe inka kubera yagize uruhare mu gufasha abana bataye ishuri kurisubiramo, yabwiye UMUBAVU ko igihembo ahawe kizamufasha kurushaho gukora neza umurimo.

Mukangabire yagize uruhare rukomeye mu gufasha abana bataye ishuri kurisubiramo nyuma yo kubona ko umubare w’abana bagenda barita ugenda wiyongera.

Ati "Iki gitekerezo cyaje nyuma yo kubona ko umubare w’abana bata ishuri ari benshi bityo twiyemeza gushaka icyatuma abo bana bagaruka ku ishuri ndetse n’abarita bagabanuka".

Mu kugarura mu ishuri abana bataye ishuri, Mukangabire avuga ko bifashishije koroza aba bana inkwavu kugira ngo zibafashe kubona bimwe mu bikoresho by’ishuri.

Ati "Twatekereje ku rukwavu kuko ari itungo ryororoka vuba kandi rikagira n’inyungu nyinshi ku bana ndetse no ku miryango".

Avuga ko koroza abana bataye ishuri inkwavu byabafashije kugira umwete wo gukunda ishuri ndetse no kubwira abandi bana ko ishuri ari ryiza kandi ko ishuri ribafasha ndetse ko nta kibazo bazagira nibagaruka mu ishuri.

Ibi ngo byatumye abana bazamuka mu mitsindire ku kigero cyo hejuru.

Muri ibi birori byo guhemba ababaye indashyikirwa mu burezi bahanga udushya, Minisitiri w’Uburezi Dr Mutimura Eugene yabwiye itangazamakuru ko bishimiye ibi bikorwa ndetse anashimangira ko bizajya bikorwa buri mwaka.

Abajijwe icyo ibi bifasha mu guteza imbere ireme ry’uburezi mu Rwanda, Minisitiri w’Uburezi ati "Ni ibikorwa bigaragaza ko hari aho tugeze ariko turacyafite n’urugendo, mubonye abo twagiraga inama tuti ’niba uri umwalimu w’Ubutabire (Chemistry, Chimie) ukaba ukora ibintu bitandukanye, ukaba ushobora gukora Produits zishobora gukoreshwa mu Butabire muri Analysis, ese wakora ute noneho kugira uzamure umubare cyangwa wagure ibikorwa ibikorwa, biratugaragariza rero ko ubushobozi buhari ahubwo nka Leta tuzakora ibyo dushoboye byose kugira ngo tubiteze imbere ku buryo ejo n’ejobundi bizadufasha kugira ngo tuzamure ireme ry’uburezi".

Kuri imwe mu mishinga ussanga abana batangiza ugasanga bihereye aho kandi nyamara yagafashije mu kubyarira inyungu ba nyirayo, Minisitiri yavuze ko hari ikigega cy’amafaranga cya Leta kireba ibishya (Innovations) byiza bigaterwa inkunga bityo ngo n’imishinga myiza barayibonye kandi bazabafasha kugira ngo imishinga yabo ibafashe kwiteza imbere".


Minisitiri w’Uburezi ashyikiriza Masera Mukangabire inka yahembwe kubera kugira uruhare mu gusubiza abana mu ishuri


Masera Mukangabire yavuze ko iyi nka ahembwe izatuma arushaho kunoza akazi ke


Minisitiri w’Uburezi Dr Mutimura Eugene n’Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye, Dr Munyakazi Isaac bafatanyije mu guhemba ababaye indashyikirwa mu burezi nyuma yo kureba udushya twahanzwe


Minisitiri w’Uburezi yijeje abagaragaje imishinga myiza ko bazakora ibishoboka byose bakabatera inkunga kugira ngo imishinga yabo ibateze imbere


Iki gikorwa cyitabiriwe mu buryo bukomeye n’abantu b’ingeri zose

Irebere muri Video uko ibirori byo guhemba Abarimu n’Abanyeshuri babaye indashyikirwa mu Burezi banahanga udushya byari byifashe:

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Tomeo Kuya 9-09-2019

ufite azongererwa naho udafite we ngo azakwanutwo yarafite!ibi byungura iki mwarimu muto we banze ry’uburezi bwose?