MINEDUC irasa nkikumira abana baza kwiga mu Rwanda baturutse muri ’Diaspora’

Nyuma yo guhagarika gahunda yo kwemerera ibigo by’amashuri abanza gukomeza gucumbikira abanyeshuri, uyu mwanzuro urasa nk’ukumira abana bajyaga baza kwiga mu mashuri yo mu Rwanda baturutse hanze y’u Rwanda (muri Diaspora) dore ko bigoranye cyane kuba umubyeyi wo hanze y’igihugu yakohereza umwana wiga mu mashuri abanza ngo yige ataha rimwe na rimwe ntaho afite ataha.

Mu 2016, ni bwo hasohotse Iteka rya Minisitiri N°008/2016/Mineduc ryo ku wa 14/11/2016 rigena amabwiriza yerekeye ishyirwaho ry’amacumbi y’abanyeshuri mu mashuri abanza n’ayisumbuye, iteka ryasize rihagaritse bimwe mu bigo cyane by’amashuri abanza kongera gucumbikira abanyeshuri gusa hari abagiye bagaragaza ko batabyishimiye.
Reba hano ibyo ababyeyi bavuga

Bamwe mu bagowe n’iri teka ni WISDOM HIGH SCHOOL, ishuri riherereye mu Karere ka Musanze aho ryacumbikiraga abana biga mu mashuri abanza kandi rifite ibyangombwa byose bikenewe ngo umwana uhiga agubwe neza haba mu masomo no mu buzima bwe busanzwe.

Iri teka rikimara gusohoka WISDOM HIGH SCHOOL bakanasabwa kurishyira mu bikorwa, byarabagoye cyane kugeza ubwo bitabaje inzego zose zishoboka zirebwa na byo ngo zibafashe kuba baba mu bigo bikomeza gucumbikira abana biga mu mashuri abanza gusa biba iby’ubusa, ubu bakaba baranandikiye Perezida Paul Kagame bamutakambira ngo abafashe kuri iki kibazo.

UWAMAHORO Jolie uri mu bagize Komite y’ababyeyi barerera muri Wisdom High School, yabwiye UMUBAVU ko umwanzuro wa MINEDUC wo kudacumbikira abana biga mu mashuri abanza cyane cyane abari munsi y’imyaka 10, uzabagiraho ingaruka ngo kuko burya umubyeyi ahitamo kujyana umwana we kwiga abayo hari impamvu ifatika ibimuteye.

Avuga ko bitewe n’akazi akora gashobora gutuma ataboneka mu rugo cyane ngo akurikirane umwana we, ari byo byamuteye kujyana umwana we kwiga aba mu kigo ngo dore ko kumusigira umukozi gusa bitamuhesha uburere n’ubumenyi bikwiriye.

UWAMAHORO akomeza avuga ko ahuye n’abayobozi bafata ibyemezo cyane cyane barebwa n’iki kibazo yabasaba kubafasha, ati "Ubutumwa nabagenera ni ukudufasha kuko ni ikibazo kitugoye, urumva nkanjye ngenda ahantu henshi simbona umwanya wo kubonana n’umwana ariko badufashije byadufasha".

Karangwa Timothee na we ni umugabo ufite abana babiri (umuhungu n’umukobwa) akaba no muri Komite y’ababyeyi barerera muri Wisdom High School, avuga ko nyuma yo kubwirwa ko Minisiteri yahagaritse kongera gucumbikira abana babo, birutse mu nzego zose zirebwa na byo ariko ngo kugeza ubu nta bufasha cyangwa igisubizo babonye.

Ati "Kugeza ubu twabonye baduhamagara batubwira ko Minisiteri yashyizeho itangazo rivuga ko ’gucumbikira abana bacu bihagaze’, na n’uyu jmunsi nari nje hano kubaza uko bizagenda (twamusanze ku kigo yaje kubaza uko bimeze)".

Karangwa avuga ko bakimara kumva uwo mwazuro, birutse hirya no hino ariko ntibabone igisubizo, ati "Nk’umwe mu babyeyi batoye ngo mpagararire abandi, tukimara kumva icyo kibazo, twatangiye kwirukanka mu nzego zoze, twasabye MIDECUC kugira icyo idukorera ariko kugeza ubu nta bufasha twabonye, nta gisubizo twabonye".

Akomeza ati "Twageze igihe dutakambira Minisitiri w’Intebe, twanditse impapuro tunajyayo mu Biro tuvugana na bo, bagira igihe bavugana na MINEDUC baratubwira ngo noneho bazaduha igisubizo ariko n’ubundi igisubizo cyaje kiri kuvuga ngo ’abana bacu ntabwo bagomba gucumbikirwa’, akaba ari icyo kibazo kituremereye ahangaha’’.

Abajijwe icyo bababwira cyangwa impamvu nyamuru ituma gucumbikira abana babo mu mashuri abanza bikurwaho, Karangwa ati "Usanga akenshi bavuga ngo ni impamvu yo guhunga inshingano ariko ntabwo byo, burya niba nk’umubyeyi twiyemeje umuntu agatanga umusanzu cyangwa amafaranga y’ishuri (Minerval) itari munsi y’ibihumbi 400 washyiraho n’ibikoresho bigafata mu bihumbi 500, umwana utitayeho ntabwo wamukorera ibyongibyo".

Avuga ko igishoro gikomeye ari ugushora mu mwana, bityo ngo umwana utabonye ubumenyi ngo yige mu ishuri rifite ireme, nta musaruro umuntu yamushakaho, icyo avuga ko ari yo mpamvu bakomeza kwibanda kuri Wisdom High School kuko n’abo mu mahanga babyiganira kuza kuharerera.

Icyo asaba Minisiteri y’Uburezi n’igihugu muri rusange, MINEDUC, Karangwa ati "Turabasaba ko bareba ahazaza h’abana bacu kuko ni ho hazaza h’igihugu cyacu, kuko abana bacu nibaramuka bahagaritse kubacumbikira, ni ukuvuga ngo ni nkaho ubuzima bwabo buzaba bwangiritse by’iteka ryose, abo bana kubasubiza hariya mu bigo aho umwana arinda arangiza atazi kwandika n’izina rye...ugasanga rwose ni ikibazo kiduhangayikishije".

Ibi avuga arabihuza n’ibigaragara mu ibaruwa UMUBAVU dufitiye kopi komite y’ababyeyi barerera muri Wisdom High School bandikiye Perezida Kagame bamutakambira ngo kuko izindi nzego bagiye bandikira zagiye zibaha ibisubizo bitabanyuze kuri iki kibazo.

Muri iyi baruwa bandikiye Perezida, aba babyeyi bagaragazamo ko hari kugenderwa ku ngingo ya 2 y’Iteka ryavuzwe haruguru, ivuga ko iyo hari impamvu zituma habaho abana badashobora kwiga bataha iwabo, Akarere gasaba mu nyandiko Minisiteri ifite Uburezi mu nshingano zayo kubemerera kwiga bacumbikiwe n’ishuri, nyamara ibi byose barabikoze ariko bahabwa igisubizo kitabanyuze.

Muri iyi baruwa kandi, ababyeyi barerera muri Wisdom High School, bagaragarijemo Perezida Kagame impamvu zigera kuri 8 zituma bamutakambira zirimo iyo kuba barahisemo kurerera muri iri shuri baturutse mu Rwanda, mu mahanga no muri Diaspora, ari uko bamaze kunyurwa n’uburere n’uburezi bufite ireme abana babo bahabwa no kuba hari bamwe mu babyeyi bahitamo kujyana abana babo kwiga baba mu kigo kubw’indwara zikomeye zituma batabasha kubakurikirana uko bikwiriye.

Muri Wisdom High School higamo abanyeshuri barenga 333 barimo abanyarwanda 302, 31 b’abanyamahanga n’abandi 9 bakuwe mu mihanda bagiye bafite abanyamahanga babarihira binatuma hibazwa aho aba bana bazerekeza mu gihe kwiga bacumbikiwe mu kigo byaramuka bikuweho burundu.

iki cyemezo kandi gishobora kuzagira ingaruka kuri bamwe mu banyeshuri bahiga kuko ubu ababyeyi batangiye gukodeshereza amageto abana babo kukirango barebe ko bakomeza kuhiga. Nk’umubavu twakibaza duti bitwaye iki kureka abana bakiga baba mu kigo.

Uyu mwanzuro kandi urasa nkukumira abana baza kwiga mu Rwanda baturutse muri Diaspora dore ko abenshi unasanga ari bo bifite mu bushobozi kuba babasha kwishyurira abana babo amashuri by’umwihariko abiga bacumbikiwe.

Wisdom High School ni ikigo cy’ishuri gitsindisha neza kandi 100% dore ko mu manota y’ibizamini bya Leta by’uyu mwaka wa 2019, iki kigo ari cyo gifite umwana wabaye uwa mbere mu gutsinda neza ku rwego rw’igihugu mu mashuri abanza ndetse kikagira n’uwa Gatandatu ku rutonde rw’abana 10 batsinze neza mu gihugu nkuko bigaragara ku rutonde REB yashyize ahagaragara kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Ukuboza 2019.

Wisdom High School kandi ni ikigo cy’ishuri gifite amashuri y’incuke, abanza, n’ayisumbuye mu ntego zo gutanga uburezi bufite ireme ku rwego mpuzamahanga, kubaka umunyeshuri ufite ubumenyi muri Siyansi n’Ubumenyi-ngiro bushingiye kuri yo (Siyansi) no kurema umunyeshuri ushoboye kwihangira umurimo ku cyiciro icyo ari cyo cyose.

Ubu tuvugana banatangiye kwandika abanyeshuri bashya mu mwaka w’amashuri 2020 mu byiciro by’amashuri y’incuke, abanza, n’ayisumbuye. Ushaka kwandikisha umwana wawe cyangwa kubaza n’ibindi idasobanukiwe wababona kuri Telefoni igendanwa ari yo 0788478469, 0788768880, 0788210193 (no kuri WhatsApp) kimwe no kuri Email: wisdomschoolsrwanda@gmail.com.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Karangwa Timothee Kuya 2-01-2020

Mineduc idutabare abana bacu bakomeze kugira amahirwe yo kwiga bacumbikiwe bitabaye ibyo abana bamwe bibarangiriyeho. Hehe n’ishuri barasubira mu mihanda peee. Ariko nzi neza ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’URWANDA atabyihanganira gutakaza umunyarwanda n’umwe.Muzehe akunda abanyarwanda kubona igihe muri Libiya byari bikomeye yohereje indege yo kuzana umunyarwanda umwe. Nta handi wabibona niyo mpamvu tumuhanze amaso dufite n’ibyiringiro bizima. Tumwifurije umwaka mushya muhire wa 2020.

Karangwa Timothee Kuya 2-01-2020

Mineduc idutabare abana bacu bakomeze kugira amahirwe yo kwiga bacumbikiwe bitabaye ibyo abana bamwe bibarangiriyeho. Hehe n’ishuri barasubira mu mihanda peee. Ariko nzi neza ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’URWANDA atabyihanganira gutakaza umunyarwanda n’umwe.Muzehe akunda abanyarwanda kubona igihe muri Libiya byari bikomeye yohereje indege yo kuzana umunyarwanda umwe. Nta handi wabibona niyo mpamvu tumuhanze amaso dufite n’ibyiringiro bizima. Tumwifurije umwaka mushya muhire wa 2020.