MINALOC yihanije abayobozi baka abaturage amafaranga yo kubaka amashuri

Ibinyujije mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Nyakanga 2020, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC yasabye abayobozi bari kwaka abaturage amafaranga yo kubaka amashuri kubihagarika, ivuga ko ibyo bari gukora bitemewe kuko Leta y’u Rwanda ifite ingengo y’imari yagenewe kubaka ayo mashuri.

Muri iki gihe amashuri afunze, mu gihugu hose hari kubakwa amashuri ibihumbi 22, mu rwego rwo kugabanya ingendo ndende bamwe mu banyeshuri bakoraga no kugabanya ubucukike mu mashuri.

MINALOC ibinyujije mu itangazo ryayo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof SHYAKA Anastase, yandikiye abayobozi b’uturere twose tw’u Rwanda n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, ivuga ko ifite amakuru ko hamwe na hamwe mu turere, abaturage barimo kwakwa amafaranga yiswe ayo kubaka amashuri.

Iryo tangazo rigira riti “Ndabibutsa koi bi bitemewe kandi ko bigomba guhita bihagarara kuko igikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri gifite ingengo y’imari ya Leta cyagenewe”.

Rikomeza rigira riti “Mu rwego rwo gushishikariza abaturage kugira uruhare mubibakorerwa, abaturage barasabwa gutanga umusanzu w’imirimo y’amaboko ahubakwa amashuri. Icyakora umuturage afite uburenganzira bwo gutanga insimburamubyizi igihe atabashije gutanga umusanzu w’amaboko”.

Iri tangazo rivuga ko umuturage wifite ushaka gutanga umusanzu wo kubaka ibi byumba by’amashuri abifitiye uburenganzira, ariko ngo niwe ugena amafaranga atanga uko angana kandi ntawe ugomba kubimwishyuza.

Iyubakwa ry’ibi byumba ryari riteganyijwe gukorwa mu myaka ibiri mu mishinga ibiri; uwa Banki y’Isi n’uwa Guverinoma y’u Rwanda. Banki y’Isi yatanze miliyari 123 Frw mu gihe Guverinoma yo izakoresha miliyari 95 Frw.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine amaze iminsi mu bikorwa byo kureba aho kubaka ibi byumba bigeze mu bice bitandukanye by’igihugu aho yahereye mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Kamonyi, Huye na Gisagara.


Uyu ni Prof Shyaka Anastase, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu w’u Rwanda


Hirya no hino mu gihugu kubaka ibyumba by’amashuri birarimbanyije

Karasira yasobanuye impamvu adashaka gushaka umugore w’umunyarwandakazi, bivugwaho biratinda:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo