MINALOC iti

Mu gihe hari abaturage bo mu byiciri bitandukanye hirya no hino mu gihugu bakomeje gutaka ibihombo batewe n’icyorezo cya Covid-19, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Nyirarukundo Ignatienne we avuga ko nta muturage ugomba kwitwaza ihungabana ry’ubukungu ryatewe n’iki cyorezo, ngo areke kwishyura ubwisungane mu kwivuza ‘Mituweli’.

MINALOC kimwe n’Ikigo cy’igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB), byasabye Abaturarwanda bose gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bitarenze tariki ya 30/6/2020, ku munsi wo gusoza umwaka w’Ingengo y’Imari wa 2019-2020.

MINALOC na RSSB batangiye ubukangurambaga bugamije gukangurira abaturage gutanga umusanzu wo kwivuza wa 2020/2021 cyane ko kugeza ubu, abamaze gutanga uyu musanzu ari 18%.

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC. ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyirarukundo Ignatienne, yatangaje ko kugeza muri Gicurasi uyu mwaka,hasozwa umwaka wa 2019/ 2020,ubwitabire bwo gutanga Mutuelle de Santé bwari kuri 79.6 %.

Ashingiye ku kuba uturere tw’icyaro ari two ngo dufite abaturage benshi batanze ubwisungane mu kwivuza muri uyu mwaka urangira wa 2019-2020, Nyirarukundo yavuze ko abo mu mujyi atari bo bakwiye kubura uwo musanzu.

Minisitiri Nyirarukundo Ignatienne, yavuze ko nta munyarwanda ukwiriye kwitwaza Coronavirus ngo yange gutanga ubwisungane mu kwivuza bwa 2020/2021.

Yagize ati “Nta muturage ugomba kwitwaza ihungabana ry’ubukungu ryatewe na Covid-19 ngo areke kwishyura ubwisungane mu kwivuza. Abavuga ngo “Uzamfasha, ntabwo ibyo bishoboka, ntawe utaragizweho ingaruka na Covid-19, ngira ngo Leta twese yadufasha, kandi ntabwo ibyo yabishobora”.

Umunyamabanga wa Leta avuga ko abakuru b’amasibo agize imidugudu batanze amakuru y’abagomba gufashwa, abo ngo barazwi.

Ubwitabire mu kwishyura ubwisungane muri uyu mwaka w’Ingengo y’Imari urimo kurangira wa 2019-2020, bwageze ku mpuzandengo ya 79.6%, ariko by’umwihariko uturere twa Gisagara na Gakenke twageze ku rugero rwa 90%.

Kwishyura ubwisungane bwo kwivuza biracyarimo gushingira ku byiciro by’ubudehe bisanzweho, kuko ibindi ngo bikirimo kwigwaho n’inzego za Leta, harimo no kuzabanza kunyuzwa mu Nteko Ishinga Amategeko.

RSSB ivuga ko kuri ubu imiryango 42,777 ihwanye na 18%, ari yo imaze kwiyandikisha no kwishyura ubwisungane mu kwivuza bw’umwaka wa 2020-2021.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro avuga ko hagiye gutangizwa ubukangurambaga budasanzwe buzifashisha itangazamakuru, itumanaho rya telefone n’indangururamajwi mu baturage, kugira ngo abantu bose bitabire gahunda y’ubwisungane muri ibi byumweru bitatu bisigaye kugira ngo umwaka w’Ingengo y’Imari urangire.

Uturere twa Gisagara, Gakenke na Gicumbi nitwo 3 turi ku isonga mu gutanga Mitiweli. Gisagara bari kuri 92%, Gakenke ni 91% naho Gicumbi ni 87.9 %.

Ingabire Victoire ati "Ntabwo Rwandair ihombye kubera Covid-19, yahombye na mbere yayo", n’ibindi bitekerezo bye bitandukanye ku ngengo y’imari y’u Rwanda ya 2020/2021 n’uburyo izakoreshwa, urabyiyumvira muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Man papa Kuya 9-06-2020

Birakaze