MIGEPROF igiye gusesengura iby’abakobwa batanga amafaranga ngo barongorwe

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Nyakanga 2020, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, MIGEPROF yatangaje ko igiye gukora isesengura ku ngeso zibangamiye umuco nyarwanda zimaze iminsi zivugwa mu turere two mu Burengerazuba bw’u Rwanda, aho abakobwa basabwa amafaranga n’abasore kugira ngo bashyingiranwe.

Ni ingeso zimaze igihe zivugwa mu turere twa Rusizi, Nyamasheke na Ngororero, aho bavuga ko umukobwa udafite amafaranga ahonga umusore bimugora kubona umugabo.

Ubwo yasubizaga ibibazo birebana n’umuryango byagaragajwe n’Abadepite bo muri Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu, Minisitiri wa Migeprof Prof Bayisenge Jeannette yavuze ko zimwe mu mpamvu zigaragazwa muri utu duce ziterwa no kwigana umuco wo mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yanavuze ko ari bamwe mu bahungu babikora bashaka kurya imitungo y’abakobwa, bashingiye ku kuba hari abakobwa banga ko bagumirwa bagahitamo kwishyura.

Mu bihe bitandukanye byatambutse hakunze kumvikana inkuru bamwe mu babyeyi batandukanye bo mu Karere ka Nyamasheke, bavuga ko batewe agahinda no kuba abakobwa babo babasaba amafaranga yo guha abasore ngo babarongore ndetse ngo hakaba hari n’abasore badatinya kwibonanira n’ababyeyi ngo bayabake.

Umubyeyi witwa Nyiranzoga Anastasie wo mu Murenge wa Nyabitekeri yavuze ko byamubayeho inshuro eshatu zose, akabura amafaranga yo guha abasore none abakobwa be bakaba barabyariye mu rugo undi umwe akaba yarahise ajya gushaka muri Uganda.

Ati “Yaraje arasaba mumuhera n’ubuntu baranasezerana mu kwa Gatandatu umwaka washize, ndategereza ndaheba, ntibashyingirwa. Banyaka amafaranga ibihumbi Magana atatu turayabura, twarategereje turaheba.”

Akomeza agira ati “Umukobwa wanjye yahise ajya muri Uganda. Byapfuye kubera ko nabuze amafaranga, ariko n’iyo nyagira ntayo nari kumuha. Hari abayatanga, mujye mudusabira rwose, bamaze kuyansaba ku bakobwa batatu bose none babyariye mu rugo, birababaje.”

Minisitiri Bayisenge yavuze ko bateganya gukorwa isesengura ryihuse kuri izi mpamvu zitangwa na bamwe mu baturage bo mu turere twa Rusizi, Nyamasheke na Ngororero, kugira ngo hafatwe ingamba zo kubikemura.


Ababyeyi bo muri Nyamasheke bahangayikishijwe n’ingeso y’abasore babasaba amafaranga ngo barongore abakobwa babo


Prof Bayisenge Jeannette uyobora Migeprof yabwiye Abadepite ko hateganywa gukorwa isesengura ryihuse kuri izi mpamvu zitangwa na bamwe mu baturage bo mu turere twa Rusizi, Nyamasheke na Ngororero kugira ngo hafatwe ingamba zo gukemura iki kibazo

’Sankara’ yavuze ko FLN yafashijwe na Perezida wa Zambia, abajura bibye kwa Depite Frank Habineza bakomeretsa umukozi we umwe arafatwa, abakekwaho kwica umwana bafashwe n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi urayiyumvira k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo