Lt. Gen Mudacumura wishwe arashwe yasimbujwe ku buyobozi bw’umutwe wa FDLR

Nyuma yuko Lt. Gen Mudacumura wishwe arashwe n’ingabo zihariye za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ubu yamaze gusimbuzwa Gen Ntawunguka Pacifique uzwi ku izina rya Omega, uyu akaba ari we wagizwe umuyobozi w’inyeshyamba za FDLR/Foca.

Mu rukerera rwo ku wa 17 Nzeri 2019, nibwo amakuru yagiye hanze ko Lt.Gen Mudacumura yishwe n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), amakuru atangazwa n’ikinyamakuru ’Rwandatribune.com’ akavuga ko yasimbujwe Ntawunguka.

Ahagana saa Tanu z’amanywa ngo nibwo Gen. Major. Ntawunguka Pacifique yari amaze gutorerwa kuyobora FDLR/Foca.

Aya matora akaba abaye mu gihe uyu mutwe ngo wahise unacikamo ibice bibiri nyuma y’aho Mudacumura apfiriye.


Nyuma yuko Lt. Gen Mudacumura yishwe arashwe n’umutwe w’ingabo zihariye za FARDC, ubu yamaze gusimbuzwa

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
-xxxx- Kuya 20-09-2019

The following user says thank I

-xxxx- Kuya 20-09-2019

The following user says thank I

-xxxx- Kuya 20-09-2019

The following user says thank I

-xxxx- Kuya 20-09-2019

The following user says thank I