Loni ikomeje guterera agati mu ryinyo ku kibazo cy’Abanyamurenge biciwe Gatumba

Abanyamurenge bari mu Rwanda bakomeje gushyira mu majwi Umuryango w’Abibumbye ku kuba ntacyo ukora ngo ute muri yombi abagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe bene wabo 166 bari barahungiye mu Burundi bari mu nkambi ya Gatumba .

Ubwo ku wambere tariki ya 13 Kanama 2018 ,hibukwaga ku nshuro ya 14 Abanyamurenge biciwe Gatumba , Abasigaye bo mu miryango y’abishwe bagaragaje ko bababajwe cyane n’uko abagize uruhare muri ubu bwicanyi bakidegembya, ntibakurikiranwe n’ubutabera.

Aha bibukije Umuryango w’Abibumbye (UN) ko ugifitiye umwenda Abanyamurenge wo guta muri yombi abagize uruhare mu kwica bene wabo byumwihariko AGATO RWASA wari ukuriye inyeshyamba za FNL zarwanyaga Leta y’u Burundi ,nkuko byagarutsweho na DR Agee Shyaka Mugabe uhagarariye Imiryango y’ababuze ababo mu Gatumba iri mu Rwanda.

Abanyamurenge biciwe Gatumba mu Burundi ni abari barahahungiye bavuye mu mujyi wa Uvira muri Kivu y’Amajyepfo bahunze umutekano muke wari muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo . Mu guhunga ngo bahungiye I Burundi kuko ariho hari hafi yabo bahungana n’Abandi banyekongo bo mu yandi moko harimo Abashi ,Abafurero n’ayandi ,Loni irabakira ibatuza mu nkambi ya Gatumba.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru , DR Agee Shyaka Mugabe yasobanuye ko ,ubwo Abagizi ba nabi bateraga inkambi ngo baje bagambiriye gutsemba Abanyamurenge cyane ko ngo bari baratujwe batandukanyijwe nabo muyandi moko.
Ati “ Ariko bagihunga ,bahunganye n’abandi bantu batari Abatutsi,bitwa Abapfurero,Ababembe, Abashi,ndetse na bamwe mubo bita Abavira. bakigera mu Burundi bakiriwe nuriya muryango ushinzwe kwakira impunzi,ariko babacumbikira habiri.Abatutsi b’Abanyamurenge babashyira munsi y’umuhanda,abandi babashyira murundi ruhande rw’umuhanda (…) ,icyakurikiye rero ni uko mugihe baza kwicwa,ababishe baje neza baziko bavanguwe (…),babanje kubatwikira mu mazu ,za ri za shitingi,ubwicanyi bumara amasaha agera kuri atatu buhitana abagera ku 166”.

DR Agee Shyaka Mugabe yavuze ko nyuma y;ubu bwicanyi,Uwari umuvugizi w’ishyaka FNL rya Agato Rwasa witwa Pasteri Habimana ,ngo yigambye ko aribo bishe Abanyamurenge kandi ko ngo bafite Umugambi wo kurimbura Abatutsi muri aka karere.

Yavuze ko uwashaka kumenya byinshi kri iki gitero yazasoma ikigeranyo rya Loni kiswe “Mapping Report” kigaragaza ubwicanyi bwabereye muri aka karere k’ibiyaga bigari,akirebera uburyo abishi baje bagamije kwica Abanyamurenge bari mu nkambi ya Gatumba.

Mu ijoro ryo ku itariki ya 13 Kanama 2004 nibwo Abanyamurenge bari mu nkambi ya Gatumba ,batunguwe n’igitero cy’Abantu bitwaje intwaro ziandukanye zirimo iza gakondo ,amagrenade n’Amatoroshi manini ,baje bavuza ingomba baririmba ngo “Hallelujah” batangira gutwika inkambi ,ariko nako bica abatihswe n’umuriro ,abagera ku 166 bavanze n’Abana n’Abagore bahasiga ubuzima abandi barakomereka bikomeye.

Abarokotse bahise bimurirwa mu nkambi ya Giginha, mu ntara ya Mwaro mu birometero 50 uvuye mu murwa mukuru w’U Burundi ,Bujumbura.

Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo