’Ligue 1’ Saison 2020-2021 iratangira vuba bidatinze

Nyuma yo gusoza umwaka w’imikino wa 2019-2020, Paris Sain-Germain ariyo yegukanye igikombe cya Shampiyona cy’uyu mwaka, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cy’u Bufaransa (FFF), ryamaze gutangaza ko umwaka w’imikino wa 2020-2021, uzatangira mu gihe gito kiri imbere, muri uyu mwaka wa 2020.

Kubera impamvu zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, ibihugu bitandukanye ku mugabane w’i Burayi, byahisemo gusoza amashampiyona mu mikino itandukanye, mu gihe hari ibindi bihugu nk’u Bwongereza bitari byasoza umwaka w’imikino wa 2019-2020.

Mu gihugu cy’u Bufaransa bo, bahise bafata iya mbere mu gusoza umwaka w’imikino mu mikino itandukanye, by’umwihariko mu mupira w’amaguru bahise batangaza ko ikipe ya Paris Germain (PSG) ari yo yegukanye igikombe cya shampiyona.

Ikindi kandi batangaje ko amakipe azakina amarushanwa ngarukamwaka yo ku mugabane w’i Burayi nka UEFA Champions League na UEFA Europa League, ndetse banatangaza amakipe yazamutse n’ayamanutse mu cyiciro cya Kabiri.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri iki gihugu cy’u Bufaransa (FFF) kandi ryamaze gutangaza ko umwaka w’imikino wa 2020-2021 uzatangira tariki ya 22/08/2020, yaba shampiyona yo mu cyiciro cya mbere n’iyo mu cyiciro cya Kabiri.

Uretse muri iki gihugu kandi, no mu gihugu cy’u Butaliyani bamaze gutangaza ko umwaka w’imikino wabo wa 2020-2021 uzatangira muri Nzeri 2020, mu gihe bo batarasoza uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020.


France Ligue 1 saison ya 2020-2021 iratangira vuba bidatinze muri uyu mwaka wa 2020

DUSHIMIMANA Elias

Umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru UMUBAVU.COM N’UMUBAVU TV ONLINE, Nsengimana Theoneste arishinganisha nyuma yuko ubwo yari afunze abwiwe n’umuntu ko ngo niyongera kwandika (inkuru) azareba, aravuga ko uyu wamubwiye ibi ashobora no kubishyira mu bikorwa ariyo mpamvu yishinganisha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo